Nyuma yo gutsinda Simba SC ibitego 2-0, ikipe ya Yanga SC yegukanye igikombe cya shampiyona muri Tanzania ku nshuro ya kane yikurikiranya.
Ku wa Gatatu tariki ya 25 Kamena 2025, ni bwo mu gihugu cya Tanzania, habaye umukino uba utegerejwe na benshi mu bakunzi ba ruhago muri iki gihugu ndetse no mu baturanyi ba cyo.
Uyu mukino wanasozaga shampiyona ya 2024/2025, wahawe izina rya “Kariakoo Derby”, wabereye kuri Stade nkuru y’igihugu, Benjamin Mkapa Stadium, usifurwa n’abasifuzi mpuzamahanga baturutse mu Misiri.
Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye amakipe yombi ari gucungana nta n’imwe ibashije kubona izamu ry’indi ariko Yanga SC igaragaza ibimenyetso byo gutanga ngenzi ya yo igitego.
Bakigaruka mu gice cya Kabiri, ikipe yiyita iy’abenegihugu “Timu ya wananchi”, yagarukanye imbaraga isatira cyane izamu rya Simba SC yari ikeneye intsinzi kugira ngo ibashe kwegukana iki gikombe.
Ku munota wa 66, Yanga yabonye penaliti yari ikorewe Pacome Zouzoua maze aba ari nawe uyitera neza, igitego cya mbere kiba kirabonetse, maze abakunzi b’iyi kipe bari muri Uwanja wa Mkapa, binaga ibicu.
Ibintu byongeye kuba bibi kuri Simba SC, ubwo ku munota wa 86, Clèment Mzize yaje akuraho inzozi za Simba SC nyuma yo gutsinda igitego cya Kabiri ku mupira yari ahawe na Pacome Zouzoua.
Wananchi bakomeje gucunga ibitego bya bo, iminota 90 irangira yegukanye intsinzi yayihesheje igikombe cya shampiyona ku nshuro ya yo ya kane yikurikiranya. Yacyegukanye ku manota 82 mu gihe umukeba wa Kabiri we afite amanota 78.






UMUSEKE.RW