Abarenga ibihumbi 40 bahawe ubuvuzi: Umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo  mu mezi atatu

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Abarenga ibihumbi 40 bahawe ubuvuzi: mu bikorwa by’ingabo  mu mezi atatu

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko abaturage barenga ibihumbi 40 bahawe ubuvuzi n’ingabo z’uRwanda zifatanyije n’ inzobere mu buvuzi zaturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Yabitangaje  kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2025, ubwo ku bitaro biri ku rwego rwa Kabiri bya Kibungo hasorezwaga ibikorwa by’ubuvuzi byari bimaze icyumweru bikorwa n’abasirikare b’inzobere mu buvuzi bo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC-CIMIC.

Uyu mwaka iki gikorwa  cyabaye impurirane y’ibikorwa by’Ingabo zisanzwe zikora buri mwaka imbere mu gihugu, ibikorwa byo kuvura abaturage bya EAC ndetse no kwizihiza imyaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze ifatanya n’abaturage.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko ibikorwa by’ingabo byatumye serivisi zihabwa abaturage zihuta.

Ati “ Havuwe abaturage barenga ibihumbi 40. Ni umubare munini ugereranyije nuko dusanzwe tuvura. Dufite abaganga bacye, tukagira abarwayi benshi ari nayo mpamvu dufite gahunda yo kongera abaganga.

Ariko iyo hajemo izi mbaraga z’ingabo ndetse bigahabwa umwihariko birihuta, bikagera no kuri ba baturage bari bagitegereje rendez vous ya kure.”

Yakomeje agira ati “Ni igikorwa twifuza ko cyajya cyagurwa, kikabaho kenshi kuko gifasha abantu bari bagitegereje kubagwa,amaso,amenyo n’abandi bisaba inzobere zidakunda kuboneka.”

Umugaba Wungirije w’ingabo z’u Rwanda zishinzwe ibikorwa by’ubuvuzi, Brig Gen Dr  John Nkurikiye avuga ko bakoze ibi bikorwa hagamijwe kwizihiza kwibohora   ariko abaturage batagifite ibikibabangamiye.

Ati “ Twabitangiye mu mwaka wa 2009 tubyita Army Week, dusanze ibikenewe ari byinshi cyane turenzaho, niyo mpamvu dusigaye dukora nibura amezi atatu kugira ngo nitugeza igihe cyo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora tube tuzi ko hari n’abandi baturage benshi bari baboshywe n’ibindi bibazo bitari iby’umutekano, ubukene, ubuzima butameza neza, nabo babohoke, bashobore kwizihiza hamwe n’Abanyarwanda bose.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Veronica Mueni Nduva,avuga ko  ibi bikorwa byubaka umubaho hagati y’ingabo n’abaturage.

Ati “ Ibi bikowa by’ingabo byakozwe bigira uruhare mu kugera ku ntego z’iterambere ibihugu biba byariyemeje, bikanazamura imikoranire ihuriweho n’abaturage n’abasirikare kandi bigateza imbere ubukungu bw’icyaro, bikongera serivisi nziza z’ubuzima, bikarwanya ubukene, bikabungabuka ibidukikije kandi bikongera ubushuti hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage.”

Abaturage  barashima

Bamwe mu baturage bahawe serivisi z’ubuvuzi bashima ingabo z’uRwanda n’iza EAC kuko zatabaye amagara yabo.

Umwe mu bahawe ubuvuzi ati “ Naje mfite ikibazo cy’amagufa, kwari ugucomoka, babanje kunkorera operasiyo [kumbaga] bashyiramo tije, rero ejo nibwo bayikuyemo nkaba numva ndi kumera neza.”

Akomeza agira ati “ Ni ibintu bishimishije cyane kuko byari bigoranye nko ku bantu badafite ubwishingizi buri hejuru , ni bintu byadufashije cyane bituma tubona ubuvuzi tutateganyaga.”

Undi nawe ati “ Nari mfite ikibazo cy’amenyo, nkimaranye imyaka nk’itatu. Ikijigo cyari cyaracukuritse, ibyo ndiye byose bikajyamo none bampaye umuti. Turashima inzego z’umutekano kuko zibasha kutuba hafi, bakatwegereza abaganga nk’aba.”

Muri iki gikorwa havuwe abaturage 41,868, hubakwa ibiraro 13,amazu y’abatishoboye 70 ndetse hanasanwa imiyoboro y’amazi.

Hubatswe kandi ingo mbonezamikurire,(ECD) 10, ndetse hanaterwa inkunga ku makoperative arimo  abahoze mu bikorwa byo kwambukiranyamipaka mu buryo butemewe ariko bakaza kubivamo.

RDF ivuga ko iki gikorwa cyunganira  gahunda y’ingabo na Polisi by’uRwanda ku bufatanye n’izindi nzego, mu bikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho n’iterambere, mu rwego rwo kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 31 no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’ubufatanye bwa polisi n’abaturage.

Ku bitaro biri ku rwego rwa Kabiri bya Kibungo hasorejwe ibikorwa by’ubuvuzi byari bimaze icyumweru bikorwa n’abasirikare b’uRwanda n’ab’inzobere mu buvuzi bo muri EAC
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana
Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko ingabo z’uRwanda zafatanyije n’ inzobere mu buvuzi zaturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba

Ingabo za EAC zagize uruhare rukomeye muri ibi bikorwa
Hari n’abhawe ubwato muri ibi bikorwa by’ingabo na Polisi
Hubatswe ndetse hanasanwa imiyoboro y’amazi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *