Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko nubwo bukomeje gukora ibishoboka byose ngo amahoro agerweho mu Burasirazuba bwa Congo, ubutegetsi bwa Kinshasa bwo bukomeje kugaragaza ko bushaka intambara, bunaniza ibiganiro by’amahoro.
Byagarutsweho ubwo iri huriro ryagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije gutanga ishusho ku biganiro bya Doha , iri huriro rimazemo iminsi n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.
AFC/M23 irwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iheruka gukura intumwa zaryo mu biganiro by’amahoro byaberaga i Doha muri Qatar nyuma yaho ibonye ko bidatanga umusaruro.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru, Visi Perezida w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC ushinzwe ubukungu n’imari ,Freddy Kaniki Rukema, yavuze ko biteguye gusubira vuba i Doha kuko basanga igisubizo kitari mu ntambara.
Ati “ Twizeye ko amahoro adashikirwa mu ntambara gusa ahubwo amahoro ava mu biganiro, mu bwumvikane [ndetse] ava no mu masezerano, mu iyubahirizwa ry’ayo masezerano.”
Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu igihe cyose hazabaho impamagazi y’ibiganiro by’amahoro, tuzayitabira.”
Freddy Rukema avuga ko ubutegetsi bwa RDCongo buhora bushaka kubagabaho ibitero ndetse n’igihe batangiye inzira y’ibiganiro.
Ati “N’ubundi twayitabiriye tuzi neza ko abo tugiye kuganira badashaka amahoro. Hari gihe baduhamagara batujijisha, bashaka kugira umwanya ngo baze baturwanye. Ariko nta na rimwe bazadufata kuko igihe cyose bazaduhamagara tuzitabira atiko natwe ntiturangaye.”
Yakomeje agira ati “Ibyo twakoze ku bw’amahoro ni byinshi ariko kuyageraho bisaba impande zombi zifite ubushake bwo kuzana amahoro. Ubwo bushake ntabwo turabubona muri guverinoma ya Congo. Hari ibibazo bito cyane bashobora gucyemura bizana amahoro ariko habuze ubushake.”
Ikitwereka ko habuze ubushake ni uko buri munsi baraduhamagara ngo tujye Doha kandi bagasaba ko duhagarika imirwano ariko barakomeza barasa.
Yatanze urugero rw’indege ya gisivile yarashwe mu minembwe ijyanye ibiribwa n’imiti mu baturage .
Rukema avuga ko ibikorwa ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje gukora bigaragaza ko budashaka amahoro.
Ati “Ibyo ni ibintu bigaragaza ko nta mahoro bashaka ahubwo bashaka intambara. Ejo n’ejo bundi intambara itangiye ntabwo ari ukuvuga ko tudashaka amahoro ahubwo ni uko tudashobora kwihanganira ibyo bikorwa birimo ubugome.”
Turwanira ukubaho kwacu
Freddy Kaniki Rukema yanenze ubutetsi bwa Kinshasa bukomeje guharabika uyu mutwe buvuga ko ushaka kwiba amabuye y’agaciro ari ku butaka bwa Congo .
Ati “ Ntabwo turwanira amabuye y’agaciro. Biriya ni ibinyoma by’ubutegetsi bwa Kinshasa, ntabwo turwanira umwanya wa politiki,. Turarwanira ukubaho,… turarwanira kurwanya ivanguramoko , turarwanira ukungana kw’abantu, uburenganzira bw’abaturage bose.”
M23 yahakanye ibyo gufashwa n’u Rwanda
Rukema umunyamakuru yamubajije kuri raporo y’Impuguke za Loni zivuga ko bafashwa n’u Rwanda maze abitera utwatsi.
Yagize ati “Mu minsi yashize twese twitwaga Abanyarwanda, ngo twateye igihugu cya Congo, uyu munsi turi abanye-Congo ariko u Rwanda ruri kudufasha. Ejo tuzaba turi intwari n’abacunguzi b’abanye-Congo.”
Umutwe wa M23 uvuga ko ugamije guharanira uburenganzira bw’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bahohoterwaga, bakanicwa abandi bakagirwa impunzi.
UMUSEKE.RW