Nyuma yo gutandukana na Rutsiro FC, umutoza, Gatera Mussa akomeje kwifuzwa n’amakipe atatu yose yo hanze ya Kigali.
Mbere yo gutangira kwitegura umwaka w’imikino 2025/2026, amakipe akomeje kwitegura bucece. Muri uku kwitegura, adafite abatoza ni bo yabanje gushaka kugira ngo banayafashe kugura abakinnyi bazakorana.
Kugeza ubu umwe mu batoza b’Abanyarwanda bakomeje kwifuzwa, ni Gatera Mussa watandukanye na Rutsiro FC nyuma y’imyaka ibiri yari ayimazemo. Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko ari kwifuzwa na AS Muhanga, Gicumbi FC na Musanze FC yaje mu biganiro.
Amakuru avuga ko, uyu mutoza yabanje kuganira n’abo mu Akarere ka Gicumbi ndetse bakumvikana byose ariko kugeza ubu kubera ibyo bumvikanye bisaba amafaranga ataraboneka, akaba atarashyira umukono ku masezerano. Ab’i Muhanga bakibyumva, bahise baza mu biganiro ariko kugeza ubu na bo bagize imbogamizi y’amafaranga bumvikanye batarabona.
Abo mu Akarere ka Musanze bakibyumva, bahise baza kuganira na Gatera ndetse bo babishyizeho umutima kurusha ababanje kuganira nawe. Ibi birasobanura ko ikipe izamuha ibyo yayisabye mbere y’izindi, ari yo azasinyira amasezerano.
Mussa ni umutoza uzwi mu makipe nka Isonga FC, Rayon Sports, Sunrise FC, Gorilla FC na Espoir FC. Ni umutoza kandi wungirije mu ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23. Azwiho gutoza abakinnyi baba badafite amazina manini ariko ikipe aba arimo akayiha umusaruro mwiza.

UMUSEKE.RW