Gao Wenqi, Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, yatanze impapuro zimwemerera guhagararira icyo gihugu mu Rwanda.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Nyakanga 2025, muri Village Urugwiro.
Ambasaderi Gao yashyikirije ziriya mpapuro Perezida Paul Kagame.
Gao Wenqi asimbuye Wang Xuekun wari muri izo nshingano kuva mu 2022, muri Werurwe 2025 yari yasezeye kuri Perezida Kagame.
Umubano wa Guverinoma y’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 54 ushinze imizi, ndetse watanze umusaruro ufatika, ufitiye inyungu abaturage b’impande zombi.
Mu myaka 20 ni ukuvuga hagati ya 2003 na 2023, imishinga y’Abashinwa 118 ifite agaciro ka miliyoni 959,7$ yinjiye mu Rwanda, itanga akazi ku bantu 29,902.
Mu mwaka wa 2022, imishinga y’Abashinwa 49 ya miliyoni 182$ yinjiye mu Rwanda mu gihe rwo rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 102$.
Mu mwaka wa 2018 U Rwanda n’Ubushinwa byasinyanye amasezerano 15 y’ubufatanye nyuma y’uruzinduko rwa Prezida w’Ubushinwa Xi Jinping yagiriye mu Rwanda.
Ayo masezerano ari mu rwego rw’ubucuruzi, ishoramari, ingendo zo mu kirere, urwego rw’ubuzima n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
U Rwanda n’ubushinwa bisanganwe umubano ukomeye mu bucuruzi cyane bushingiye ku bicuruzwa biva mu nganda zo mu Bushinwa biza mu Rwanda ndetse n’ibicuruzwa fatizo ( primary products) u Rwanda rwohereza mu Bushinwa.
U Rwanda n’u Bushinwa kandi bifitanye imishinga irimo iyo kubaka imihanda mu bice bitandukanye by’igihugu ifite agaciro ka miliyoni 600 z’amadorali ya Amerika.
Mu nama ya cyenda ihuriweho na komite z’ubufatanye mu by’ubukungu, tekiniki n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, [Rwanda-China Joint Committee on Economic, Technical, and Trade Cooperation (JETTCO)].
Muri iyi nama u Rwanda n’u Bushinwa byemeranyijwe ko hagomba kurangizwa imishinga ihuriweho n’ibihugu byombi, mu ntego zo gukomeza gushimangira no gukuza umubano.
Perezida Kagame na mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping, baherutse kugirana ibiganiro byihariye byibanze ku gukomeza kwagura umubano uhuriweho n’ibihugu byombi.
Ibi biganiro byabaye tariki ya 5 Nzeri 2024, ubwo Umukuru w’Igihugu yitabiraga Inama y’Ihuriro ku bufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika, 2024 Forum on China-Africa Cooperation (FOCAC), yabereye i Beijing, nyuma akakirwa na Xi Jinping.


MUGIRANEZA Thierry/ UMUSEKE.RW
