Ikipe y’Ingabo irimo amasura mashya, yatangiye imyitozo itegura umwaka w’imikino 2025/2026.
Iyi myitozo ya APR FC, yatangiye ku wa gatatu tariki ya 2 Nyakanga 2025, ibera kuri Stade Ikirenga i Shyorongi. Abakinnyi bashya iyi kipe yaguze, bose bayigaragayemo.
Abashya batangiranye imyitozo n’ikipe y’Ingabo, barimo umunyezamu, Hakizimana Adolphe, Iraguha Hadji, Bugingo Hakim, Omborenga Fitina na Ngabonziza Pacifique.
Ni imyitozo yasaga n’igamije ahanini no kwibwirana no kumenyana hagati y’abatoza bashya, abakinnyi basanzwe ndetse n’abashya binjiye muri uyu muryango w’ikipe y’Ingabo.
APR FC yegukanye ibikombe bitatu umwaka ushize w’imikino 2024/2025, birimo icy’Intwari, icy’Amahoro n’icya shampiyona. Bisobanuye ko izahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League yitabirwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

















UMUSEKE.RW