Biciye mu Nama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, hemejwe ko ikipe ya AS Muhanga iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere, izakoresha Ingengo y’Imari y’arenga miliyoni 200 Frw.
Kuri uyu wa kane, ni bwo hamejwe Ingengo y’Imari y’Akarere ka Muhanga mu Intara y’Amajyepfo. Mu byavuzwe bizatwara amafaranga, harimo ikipe ya AS Muhanga yagenewe Ingengo y’Imari ya miliyoni 250 Frw. Aya mafaranga yiyongereyeho miliyoni 180 Frw kuko mu cyiciro cya Kabiri yagenerwaga miliyoni 70 Frw.
Impamvu yo kongera aya mafaranga, ni uko ubuzima bwo mu cyiciro cya Kabiri butandukanye n’ubw’icyiciro cya mbere nk’uko byemejwe na Perezida w’Inama Njyanama mu Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert.
Ayo mafaranga yongerewe, ikipe ubundi yari isanzwe ihabwa Miliyoni zirenga gato 79Frw ku mwaka, ikina mu cyiciro cya kabiri yari imazemo igihe, ubu hakaba hari icyizere ko izitwara neza mu cyiciro cya mbere yari imaze igihe ishakisha.
Nshimiyimana avuga ko ayo mafaranga azafasha ikipe kwiyubaka, nk’iyinjiye mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona mu Rwanda, guhemba no kwita ku mibereho y’abakinnyi n’ibindi ikipe ikenera.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe burimbanyije ibiganiro n’umutoza, Gatera Mussa ndetse akaba yaramaze gusinya imbanziriza masezerano [Pre-contract].

UMUSEKE.RW