Umunya-Burkina Faso, Aziz-Ki uherutse kujya muri Wydad Athletic Casablanca yo muri Maroc, ari mu bo igiye kongera kurekura nyuma y’uko umutoza abisabye ubuyobozi.
Mu mezi atatu ashize, ni bwo ikipe ya Wydad AC iri mu zikomeye muri Maroc no muri Afurika, yatangaje Aziz-Ki nk’umukinnyi wa yo mushya.
Uyu munya-Burkina Faso wari ugifitiye Yanga Africans amasezerano y’umwaka umwe, nta bwo byagenze neza kuko ubu ari mu bakinnyi 21 bagomba gusohoka muri iyi kipe.
Ki ariyongera ku bandi barimo Harkass, Bouhra, Nassik, Boutouil, Pedrinho, Arthur, Malsa, El-Motie, Obeng na Rayhi.
Uyu munya-Burkina Faso, amakuru avuga ko ashobora guhita asubira muri Yanga, cyane ko yari akiyifitiye amasezerano y’umwaka umwe.
Wydad kandi irifuza rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Vincent Aboubakar waciye mu makipe nka FC Porto, Beşiktas, Al Nassr na Alanyaspor.
Vincent amaze gutsindira ikipe y’Igihugu ibitego 41.


UMUSEKE.RW