Umukinnyi wakiniye APR Basketball Club mu mikino ya Basketball Africa League [BAL], Obadiah Noe, yagaragaje ibyishimo nyuma yo guhabwa Indangamuntu y’u Rwanda.
Abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram, Obadiah w’imyaka 26, yagaragaje ko ari mu byishimo byo guhabwa Indangamuntu y’u Rwanda inamwemerera Ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Uyu musore yagize ati “Nshimishijwe no kuba Umunyarwanda.”
Uyu musore yari umwe mu nkingi za mwamba APR BBC yifashishije mu mikino ya BAL iheruka kubera muri Afurika y’Epfo aho ndetse yayifashije kugera muri ½ cy’iri rushanwa.


UMUSEKE.RW