Bruce Melodie wari utegerejwe mu gitaramo gikomeye mu Karere ka Rubavu, ariko bigakomwa mu nkokora n’ibura ry’umuriro, yasabye imbabazi abakunzi be bari baje kumushyigikira.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, Bruce Melodie yari mu bahanzi bari batumiwe mu gitaramo Toxic Xperience cyabereye mu Karere ka Rubavu.
Ni igitaramo cyagenze neza kuva mu itangira ryacyo, gusa hazamo kidobya ubwo umuhanzi Kivumbi King yageraga ku rubyiniro atangiye kuririmba indirimbo ya mbere umuriro ukagenda.
Umuriro wagarutse hashize iminota hagati ya 30 na 40, hanyuma abavangamiziki bagezweho bongera gususurutsa abitabiriye iki gitaramo, biganjemo Abanya-Kigali bari bamanutse ari benshi.
Ikibazo cy’ibyuma cyakomeje kuba ingorabahizi, aho byaje kuvuga gahoro bikongera kuzima, bikamara umwanya bicecetse.
Ahagana saa tanu, bamwe batangiye gukuramo akabo karenge, bihumira ku mirari saa sita z’ijoro ubwo bikuburaga Bruce Melodie atabaririmbiye.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bruce Melodie yiseguye ku bakunzi be abasaba imbabazi avuga ko ibyabaye ntacyo yari kubikoraho.
Yagize ati: ” Ku muryango wanjye wo ku Gisenyi, nari niteguye neza kubataramira mu gitaramo Toxic Xperience ariko kubera ikibazo cy’amajwi kitateganyijwe kandi kikaba kitari mu bushobozi bwanjye, ntabwo nabashije kujya ku rubyiniro.”
Bruce Melodie yanditse ko abenshi mu bitabiriye iki gitaramo azi neza ko ari we bari baje kureba, abasaba imbabazi avuga ko “Turi kuganira kugira ngo turebe uko twabikemura neza tukabaha igitaramo.”
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW