Burkina Faso: CAF yahaye umugisha Stade du 4 Août

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika [CAF], yemeje ko Stade du 4 Août yo muri Burkina Faso, yemerewe kwakira amarushanwa mpuzamahanga Nyafurika ndetse n’aya FIFA.

Nyuma y’igihe ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso yakirira imikino ya yo hanze y’igihugu, kuri ubu abanya-Burkina Faso bari mu byishimo by’uko Stade ya bo ya “Stade du 4 Août”, yamaze kwemererwa kwakira imikino mpuzamahanga.

Abanya-Burkina Faso, bakomeje gushimira Perezida w’iki gihugu, Capt. Ibrahim Traoré, wagize uruhare rukomeye mu isanwa ry’iyi stade kugeza ubwo yemerewe kongera kwakira imikino mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko umukino wa mbere uzakinirwa kuri iyi stade, ari uzahuza ikipe y’igihugu ya Burkina Faso na Misiri tariki ya 8 Nzeri 2025 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.

Stade du 4 Août yo muri Burkina Faso, yongeye kwemererwa kwakira amarushanwa mpuzamahanga
Burkina Faso na Misiri zizahakinira umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi