Umukinnyi wa Liverpool, Diogo Jota ukomoka muri Portugal yapfiriye mu mpanuka y’imodoka nk’uko byemejwe n’ibinyamakuru byo muri Espagne/Spain.
Diogo Jota yari afite imyaka 28 y’amavuko yapfiriye hafi y’ahitwa Zamora, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Espagne.
Impanuka yahitanye uyu rutahizamu yabaye kuri uyu wa Kane mu masaha ya kare mu gitondo nk’uko ibiro ntaramakuru EFE byo muri Espagne bibyemeza.
BBC ivuga ko Jota yapfanye na murumuna we André Silva w’imyaka 26.
Abantu batandukanye bakomeje kwihanganisha umuryango w’uyu mukinnyi n’ikipe ya Liverpool. Cristiano Ronaldo yavuze ko nta gihe gishize ari kumwe na Jota mu ikipe y’igihugu, ku buryo atumva ukuntu yapfuye.
Yagize ati “Ntabwo byumvikana, Twari kumwe mu ikipe y’igihugu, wari umaze kurongora. Ku muryango wawe, umugore n’abana, ndabihanganishije kandi ndabifuriza gukomere muri iyi si. Nzi neza ko mukomeza kubana na bo. Ruhukira mu mahoro Diogo na André. Tuzabakumbura.”
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Sir Keir Starmer na we yihanganishije umuryango wa Diogo Jota.
Yagize ati “Reka mvuge kuri Jota kubera ko inkuru ye irababaje. Ndezera ko mvugira buri wese mu guhamya ko ibitekerezo byacu biri kumwe n’umuryango n’inshuti ze by’umwihariko. Hari miliyoni nyinshi z’abafana ba Liverpool ariko n’abakunda umupira w’amaguru, n’abatari abafana bari bubabazwe n’iyi nkuru. Birababaje kandi ni ngombwa ko twihangana mu ntekerezo zacu kumva uko iki gihe gikomereye inshuti n’umuryango we.”
Murumuna wa Jota, André Silva yakiniraga Pennafiel, mu kiciro cya kabiri muri Portugal.
Jota yahekaga gufasha Liverpool gutwara igikombe cya shampiyona mu Bwongereza, ndetse nyuma yanafashije Portugal gutwara irushanwa rihuza amakipe y’i Burayi, Uefa Nations League.
Gukina ruhago yabitangiriye muri Portugal mu ikipe ya Pacos de Ferreira, aza kujya gukina muri Atletico Madrid mu mwaka wa 2016. Jota yatijwe muri FC Porto no muri Wolves.
Mu mwaka wa 2018 nibwo yaguzwe na Liverpool imutanzeho miliyoni 41 z’ama-pound. Yari amaze gutsindira Liverpool ibitego 65 mu mikino 182.
Abakinnyi ba Liverpool, abakinanaga mu ikipe ya Portugal bose bakomeje kwihangisha umuryango we.


UMUSEKE.RW
Inkurumbi Yinshamugongo Yiriwe Kumbugankoranyambaga . Yatubabaje Ishengura Imitima Yabatuye Igihugu Na Afurika Ndetse Ni Isi Murirusange Nurupfu Rwuyu Rutahizamu DIYAGO JOTA Nu Muvandimwewe Bahiriye Mumodoka Nihanganishije Abo Mumuryangowe Ahobarihose Ninshutizumuryango Naba Siporitifu Bose Bakomezekwihangana DIYAGO JOTA Numuvandimwe Wawe Imana Ibakire Mubayo Muruhukire Mumahoro.