Umuherwe Elon Musk yatangarije ku rubuga rwe rwa X ko yamaze gushinga ishyaka yise American Party, rije gushyira iherezo ku buhangange bw’amashyaka ya Ba-Repubulikani n’Aba-Demokarate.
Elon Musk, udafite uburenganzira bwo kuyobora Amerika kubera ko yavukiye hanze yayo, ntiyatangaje niba ishyaka rye ryamaze kwandikwa ku mugaragaro n’inzego zishinzwe amatora, ndetse n’uzariyobora.
Yatangije igitekerezo cyo gushinga ishyaka nyuma y’amakimbirane yagiranye na Perezida Donald Trump, wamukuye mu nshingano yari yaramuhaye mu butegetsi bwe.
Mu gihe cy’amakimbirane akomeye hagati ye na Trump, Musk yashyize kuri X igisa n’ubushakashatsi (poll) abaza abakoresha uru rubuga niba hagomba kubaho ishyaka rishya rya politiki muri Amerika.
Musk yanditse kuri X ko ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko Abanyamerika benshi bakeneye ishyaka rishya ryo gutsinsura Abademokarate n’Abarepubulikani basimburana ku butegetsi.
Yagize ati: “Iyo bigeze ku gusenya igihugu cyacu binyujijwe mu kunyereza no kwiba, tubayeho mu buryo bwa politiki bw’ishyaka rimwe rukumbi, si demokarasi.”
Yakomeje agira ati:” Uyu munsi, American Party ryashinzwe kugira ngo ribasubize ubwigenge bwanyu.”
Kugeza kuri iki Cyumweru, Komisiyo Ishinzwe Amatora ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntirashyira ahagaragara inyandiko zemeza ko iryo shyaka ryanditswe ku mugaragaro.
Amateka yerekana ko atari ibintu byoroshye guhangana n’ishyaka y’Abarepubulikani cyangwa Abademokarate, kuko ababigerageza batsindwa rugikubita.
Mu matora ya perezida y’umwaka ushize, abakandida b’amashyaka nka Libertarian Party, Green Party na People’s Party bose bagerageje guhagarika Trump cyangwa Kamala Harris, ariko bibata k’uw’amazi.
Muri ayo matora, Elon Musk yari umwe mu bashyigikiye cyane Trump, aho yagaragaraga amubyinira iruhande mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Musk yari umuterankunga ukomeye wa Trump mu matora, aho yashoyemo miliyoni 250 z’amadolari kugira ngo amufashe kongera gusubira ku butegetsi.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW