Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF) akaba n’umujyanama wa Se Perezida Yoweri Kagutta Museveni mu bikorwa bya gisirikare byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yategetse ko abasirikare bo mu Ishami ry’ubwubatsi ( engineering brigade) barimo ufite ipeti rya General bafungwa.
Aba barimo Brig Gen Cyrus Besigye Bekunda wari ukuriye iryo shami ndetse n’abandi bari ku rwego rwa Ofisiye, bose bashijwa ruswa no kunyereza umutungo wa UPDF.
Mu butumwa Gen. Muhoozi yanditse kuri X yavuze ko we ubwe yategetse ifungwa rya Brig. Gen. Besigye ndetse n’abandi Bofisiye.
Ati ” Bangije kandi basuzuguza ihame ry’agaciro twahoranye nka UPDF, ariryo ko dushobora kwigira dushobora no gukora neza. Bakiriye amafaranga bayakoresha nabi. Reka guhanwa kwabo bibere isomo abandi.”
Amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Uganda avuga ko muri iyi Brigade y’ubwubatsi havugwamo ikoreshwa ry’umutungo nabi ndetse no gutanga amasoko mu buryo butanyuze mu mucyo.
Mu cyumweru cyashize nabwo abasirikare bakuru babiri bafite amapeti yo ku rwego rwa Colonel bafunzwe hashingiwe ku itegeko rya Gen Muhoozi Kainerugaba.
Colonel Peter Ahimbisibwe uyobora ishami ry’igisirikare rishinzwe kurwanya iterabwoba na Lieutenant Colonel Ephraim Byaruhanga uyobora ishami rishinzwe ibikorwa byihariye, batawe muri yombi bakekwaho ko amashami bayobora ashobora kuba yaracengewe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ufite ibirindiro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri Werurwe 2024 ubwo Gen. Muhoozi yatangiraga inshingano zo kuyobora Ingabo za Uganda yavuze ko ashoje intambara kuri ruswa ‘yamunze icyo gisirikare.
Uyu mugaba w’Ingabo yavuze ko kugira ngo umusirikare ahabwe ibikoresho byiza, imyenda myiza, amasomo meza, n’ubuzima bwiza byose byagerwaho ari uko ruswa no gukoresha umutungo nabi birwanyijwe.
MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW