Harimo Djabir Mutarambirwa! Police FC yerekanye abatoza bashya

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC, bwerekanye abatoza bashya bayobowe na Ben Moussa El Abdessattar n’abungiriza be barimo Mutarambirwa Djabir watozaga muri Kenya.

Umuhango wo kwerekana aba batoza bashya, byabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’Igihugu giherereye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, ku wa 1 Nyakanga 2025. Abatoza berekanywe, bayobowe na Ben Moussa El Abdessattar uzaba ari we mukuru, Mutarambirwa Djabir umwungirije, Dbouki Mohamed Ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga na Ben Yahia Ahmed ushinzwe gusesengura amashusho.

Aba baje biyongera ku mutoza wari usanzwe w’abanyezamu b’iyi kipe ndetse n’abandi bari basanzwe barimo abaganga n’abashinzwe ibikoresho by’ikipe.

Mutarambirwa Djabir mbere yo kugaruka mu Rwanda, yari amaze umwaka yungirije Ndayiragije Étienne muri Police FC yegukanye igikombe cya shampiyona muri Kenya. Ayigarutsemo ku nshuro ya Kabiri nk’umutoza nyuma yo kuyibamo yungirije Sam Ssimbwa ukomoka muri Uganda.

Aba batoza bashya, baje basimbura Mashami Vincent, Bisengimana Justin na Nyandwi Idrissa, bose bamaze gutandukana n’iyi kipe.

Ubwo Ben Moussa yashyiraga umukono ku masezerano ya Police FC
Ben Moussa yongeye kugaruka gutoza mu Rwanda nyuma yo kuhava atoza APR FC
Aba batoza bahise bagirana ibiganiro bigufi n’ubuyobozi bw’ikipe
Abatoza bashya b’ikipe ubwo bari bamaze gusinya amasezerano

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *