Nyagatare: Abaturage bo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare bishimiye kwegerezwa amazi binyuze mu muyoboro utanga amazi meza ku baturage bagera ku 26,180.
Ni umuyoboro wa Mirama-Kamagiri-Bugaragara, ureshya na kilometero 24.7, ufite amavomo rusange 20 mu bice unyuramo.
Josephine Kobusinge avuga ko batarabona aya mazi, bakoreshaga ay’imvura yaba itaguye, bagashoka ibishanga.
Ati “Byatugiragaho ingaruka zirimo n’indwara ziterwa n’umwanda. Uyu munsi abana banywa amazi meza, natwe tugakoresha amazi asukuye, turishimye nta kibazo.”
Emmanuel Furaha avuga ko kujya kuvoma k’Umuvumba bakoreshaga amasaha agera kuri abiri, bikanabatera uburwayi kuko ari amazi y’umugezi adatunganyije.
Ati: “Mu gihe cy’icyanda amazi twayaguraga amafaranga ari hagati ya 300 na 500. Udafite ayo mafaranga yajyaga kuvoma Umuvumba ubundi tukavoma muri za damu zuhirirwamo amatungo.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyagatare, Matsiko Gonzague, yasabye abahawe amazi kuyabungabunga no kurinda ibikorwaremezo byayo.
Yagaragaje ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo mu Karere hose haboneke amazi menshi kandi ahoraho.
Yagize ati: “Dufite imishinga migari yo kongera amazi ku buryo imiyoboro yacu ihora itanga amazi, bidasabye ko dusaranganya cyangwa hakabaho gufunga hamwe kugira ngo abandi bavome.”
Yibukije abaturage ko amazi ari ubuzima, ashimangira ko hizewe impinduka zirimo kunoza isuku, kurwanya indwara zituruka ku mwanda, ndetse no kubyaza umusaruro umwanya bakoreshaga bajya kuvoma kure.
Kugeza ubu, mu Karere ka Nyagatare, kwegereza abaturage amazi meza bigeze ku kigero cya 78%.
Ni mu gihe ku munsi hakoreshwa metero kibe 9,000 z’amazi, mu gihe hakenewe metero kibe 20,000 ku munsi.



