Leta yasobanuye icyateye izamuka ry’ Ibikomoka kuri Peteroli

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro, RURA, rwatangaje ko  ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse. litiro ya lisansi yiyongereyeho 170 Frw, igera kuri 1803 Frw ivuye ku 1633 Frw. Ni mu gihe igiciro cya mazutu cyageze kuri 1757 Frw kivuye ku 1647 Frw.

RURA ivuga ko bi biciro by’amezi abiri  bitangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 2 Nyakanga, saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo.

Uru rwego kandi rwatangaje ko kuri ibi biciro by’ibikomoka kuri peteroli, habariwemo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT).

RURA kandi yatangaje ko mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga no korohereza abaguzi, Guverinoma y’u Rwanda yazigamye mu bubiko bwayo ibikomoka kuri peteroli bihagije, kandi irakomeza gucunga neza ubukungu muri rusange.

Leta yasobanuye icyateye izamuka 

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko ubusanzwe ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bivugururwa buri mezi abiri.

Icyakora avuga ko mu kugena ibiciro babanza bakareba ibijyanye no  ku isoko mpuzamahanga.

Ati” Buri mezi abiri tureba lisansi yaguzwe ku isoko mpuzamahanga, tukareba uko yaguzwe, ibyayitanzweho, ubwikorezi,ubwishingizi ndetse n’imisoro yo ku byambu ndetse n’ikiguzi cyo kuva ku byambu,ukagera mu gihugu noneho tukagena igiciro lisansi izacuruzwaho.
Dr Jimmy Gasore avuga ko  impamvu bikorwa buri mezi abiri ari uko bifata amezi abiri lisansi itunganwa ku ruganda ibe igeze ku isoko ryo mu Rwanda.

Mnisitiri w’Ibikorwaremezo avuga ko kuri ubu hiyongereyeho ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri ujyanye no gushyiraho umusoro wa TVA  ku giciro cya Lisansi  bityo bikaba byagira uruhare mu kuzamuka .

Ati “ Uwo musoro niwo wagiyemo, nyo mpamvu twavuga ko inyongera ijya kuba nini kuruta inyongera dusanzwe tubona mu busanzwe ku bikomoka kuri peterori.”

Yavuze ko nubwo hari impinduka zabaye ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli,  leta yigomwe imisoro kugira ngo ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bitazamuka.

Ati “ Nka Lisansi iyo leta itagira icyo yigomwa ku misoro, yari kuba yiyongereyeho nka 18%. Ubu yiyongreyeho 11%. Mazutu nayo yari kuba yiyongereyeho 14% ariko yiyongreyeho 6.6%. Ibyo byakozwe kugira ngo izamuka rikabije ndetse bikaba byagira ingaruka ku bundi bicuruzwa bifitanye isano na Peterori.”

Dr Jimmy Gasore, yavuze ko nubwo hari impinduka zabaye ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli, nta ngaruka bizagira mu gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange, badakwiye kubyuriraho ngo nabo bazamure ibiciro by’ingendo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine-Marie Kajangwe yavuze ko ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bitazagira ingaruka cyane ku biciro ku masoko.

Ati “  inyongera ku biciro bya Peterori yazamutseho ariko ntabwo ari izamuka rikabije cyangwa se ryagakwiye kuba rikanganye . Turebye ubucuruzi, igishobora kuba kugirwaho ingaruka n’ibi biciro ni ubwikorezi bw’ibicuruzi biva mu gihugu cyangwa se no mu bihugu duturanye.”

Asobanura ko ubusanzwe  ubwikorezi bugizwe na 22% y’igicuruzwa. Abarangura n’abacuruza ku masoko bombi bagize 61% y’ikiguzi bityo ubwikorezi butagira icyo buhindura cyane  ku biciro ku masoko.

Yongeraho kandi ko hari amafaranga leta yigomwe kugira ngo hatabaho izamuka ry’ibiciro ku masoko kubera ko ibikomoka kuri peterori byazamutse.

Yasabye ko abacuruzi badakwiye ku byuriraho ngo bazamure ibiciro.

Ati “ Ntabwo byagakwiye  kuzamukirwaho ngo abacuruzi bazamure ibiciro. Mu isesengura tumaze gukora, bigaragara yuko ibiciro bitadakwiye kuzamuka cyane .

Ariko nka leta tuzakomeza twegere abacuruzi, dukore ubugenzuzi  dusura amasoko atandukanye n’abikorera . Aho tubona ko izamuka rikabije kandi mu buryo tunamvikana nabwo dufite uburyo twagakwiye kubikurikirana .”

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *