Icyemezo Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aheruka gufata cyo gufunga by’agateganyo ibikorwa by’Ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga [USAID], gishobora gutuma abantu miliyoni 14 bapfa, mu myaka itanu iri imbere.
Ni ibyasohotse mu bushakashatsi bw’ikinyamakuru cya The Lance, abazibasirwa bakaba ari abana cyane abari munsi y’imyaka itanu.
Raporo yagaragaje ko hagati ya 2001 na 2021, inkunga za USAID zafashije gukumira urupfu ku bantu barenga miliyoni 90 mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Mu isesengura ryakozwe, abashakashatsi bagaragaje ko kugabanya iyi nkunga bishobora gutuma abantu miliyoni 14 bapfa mu myaka itanu iri imbere, harimo abana miliyoni 4.5 bari munsi y’imyaka itanu, bazahitanwa n’indwara no kubura ibiribwa.
Davide Rasella, umwe mu banditse iyi raporo akaba umushakashatsi mu Kigo cy’Ubuzima Mpuzamahanga cya Barcelona, yavuze ko kugabanya inkunga ku rwego rugera kuri 83% ari ikibazo gikomeye kigereranywa n’icyorezo cyangwa intambara mpuzamahanga.
Ati “Ibihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse bigiye guhura n’ihungabana risa n’icyorezo cyibasira abantu bose. Iyi nkunga yari isanzwe ifasha miliyoni z’abantu kubona ubuvuzi, ifunguro, n’indi nkunga y’ibanze.”
Kuva muri Gashyantare, Perezida Donald Trump agarutse ku butegetsi yahise afata icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’Ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga [USAID], kugira ngo habanze hagenzurwe imikorere yacyo.
Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, aherutse gutangaza ko hejuru ya 80% by’imishinga yose USAID yahagaritswe kubera ko babonaga ko inkunga yajyagamo n’imikoreshereze y’umutungo bidafite umumaro.
Umuryango w’Abibumbye wamaganye uyu mwanzuro uvuga ko ibikorwa by’ubutabazi mu Isi ubu biri mu kaga cyane ko abnatu bari mu nkambi z’impunzi mu bihugu nka Kenya, Sudani y’Epfo na Ethiopia basigaye babura ibyo kurya bihagije.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW