Mu Burundi, abaturage baratabaza kubera ikiyobyabwenge cyitwa “Boost” gikomeje gushegesha urubyiruko, abubatse ingo, abacuruzi, bamwe mu bakozi ba leta ndetse n’abari mu nzego z’umutekano bayobotse icyo kiyobyabwenge gicuruzwa n’abantu bakomeye.
Boost ni ikiyobyabwenge cyasabagiye mu Burundi, gikozwe mu ruvange rw’ubumara bwa heroyine n’ibindi biyobyabwenge.
“Aba junkies”, “abacomayi”, “aba kulabitu”, “aba kulafaliyo” n’ayandi, ni amazina bahamagara abo bantu banywa ibiyobyabwenge, cyane cyane Boost.”
Mu mijyi nka Bujumbura, Gitega, Ngozi n’ahandi, iki kiyobyabwenge gikomeje kugarika ingogo no kuba intandaro y’ubwihebe, ubusambanyi, ubujura n’indi mico mibi.
Bimwe mu biranga uwanyoye ‘Boost’ harimo guhindura imyitwarire, kudashaka ko muhuza amaso, uwayinyoye ntaba ashaka kuvuga, atangira kutiyitaho nko kwirirwa umunsi wose atiyuhagiye.
Usanga abo yagize imbata birirwa bicaye ku “marigara” badashaka kuhava. Hari n’abo usanga basinziriye nko kuri Ndahangwa, bagakanguka nta mahoro bafite, n’ibindi.
Abakoresha iki kiyobyabwenge, iyo bakibuze, bahurira ku kwishimagura, kumva amajwi menshi ya baringa, kurwara mu nda no gucibwamo.
Abo Barundi bayobotse Boost usanga akenshi bafite urwanga n’urufuzi mu kanwa, kunanirwa kuvuga cyangwa kuvuga amagambo menshi aterekeranye, ndetse rimwe na rimwe bakoresha ibinyoma bitangaje.
Umwe mu batuye i Gitega avuga ko yumvaga ko kunywa ‘Boost’ byamwongerera imbaraga, ariko nyuma y’igihe gito ayikoresha yahise atangira inzira y’umusaraba.
Ati: “Nyuma y’amezi atatu, nari maze gutakaza byose: akazi k’ubushoferi nakoraga, umugore wanjye n’icyubahiro cyanjye.”
Avuga ko ‘akabure’ kamwe kagura 15,000 Fbu, ko hari aho bakaguhana n’agapapuro gakozwe muri aluminiyumu cyangwa agapapuro k’imbere mu itabi risanzwe byifashishwa mu kuyinywa.
Mugenzi we avuga ko yagurishije ibintu byose yari atunze, ubu nta matela cyangwa isafuriya yo gutekamo agifite. Ibi byateje ikibazo ku muryango we ndetse n’abaturanyi, aho anyuze bamuvugiriza induru.
Ati: “N’abana banjye ntibakinyemera. Nterwa isoni no gusubira iwanjye, kuko buri gihe iyo ngiyeyo ngira icyo nterura kubera ubujura, bagahita bankubita. Mbese mbayeho nabi cyane.”
Abaturage basaba inzego zitandukanye guhagurukira iki kibazo, kuko uretse kuba gitera indwara zo mu mutwe n’igituntu, abanywa ‘Boost’ bijandika mu bujura bukabije n’urugomo rudasanzwe.
Umwe agira ati: “Aha mu Mujyi wa Bujumbura, nta quartier n’imwe itageramiwe na Boost, kandi usanga n’abayicuruza bazwi ariko ntihagire igikorwa ngo bafatwe bitabweho.”
Mu Ngagara, Kamenge, Carama, Ntahangwa, Buyenzi n’ahandi, hari ibibanza byahindutse indiri y’abasore n’inkumi bazahajwe na ‘Boost’, ngo hari na bamwe mu bapolisi cyangwa abasirikare bahinyabya bakihahira ‘Boost’.
Abaturage basaba Leta y’u Burundi gushyiraho amavuriro n’ibigo bifasha ababaswe n’iki kiyobyabwenge, kwigisha urubyiruko imyuga no gushyiraho ingamba zo guhangana n’ubukene bwugarije iki gihugu.
NDEKEZI JOHSNON / UMUSEKE.RW
Their flower strains are astrologically timed to resonate with specific zodiac archetypes during solar alignments.