Inama zagufasha kugera ku ntego zawe mu buzima

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Kugira ngo igere ku ntego z'ubuzima urabiharanira (Photo Internet)

“Nta kintu kizana ngo abantu bakibone, bagitunge, bakigereho batagikoreye.” Uwo ni Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ubwo tariki ya 4 Nyakanga 2025 yabazwaga inama yagira urubyiruko, we agasubiza uko, avuga ko ari ”Impanuro naha urubyiruko naziha n’abakuru, twebwe n’abandi babyara urwo rubyiruko.”

Kugera ku ntsinzi ni urugendo buri muntu agira uko arusobanura bitewe n’aho ageze ugereranyije n’aho yavuye. Buri wese aba akeneye umurongo umufasha kumenya aho ahera n’uko yagera ku byiza yifuza.

UMUSEKE wifashishijije urubuga ‘indeed’ ruzwiho kugira abantu inama zabafasha kugera ku ntego z’ubuzima, twaguteguriye inkuru igaruka ku nama zafasha buri muntu wese kugera ku ntego yihaye mu buzima bwe.

Kwiyemeze no gusobanura neza intego zawe

Urubuga ‘indeed’ ruvuga ko mu rugendo rugana ku ntsinzi, buri wese aba agomba kumenya icyo ashaka kugeraho n’impamvu abishaka. Aha ugirwa inama yo kwandika intego yawe nyamukuru, ibyo witeguye gukora n’urwego rwo kwiyemeza ufite.

Ruti “Buri munsi, fata akanya ko kuzirikana no gutekereza ku ntambwe utera. Ibi bizagufasha kuguma mu murongo no kumva ko hari aho werekeza.”

Igire mu rugendo, nturebe gusa ku musaruro wa nyuma

Kugera ku ntego si uguhita ubona umusaruro wose ako kanya. Jya wishimira intambwe ntoya uteye ubyumve nk’uko umuntu yiga buri munsi, kuva mu mashuri abanza akazagera ku rwego rwo guhabwa impamyabumenyi z’ikirenga (PhD).

Ruti “Uko uzajya ubona ibyo umaze kugeraho, niko uzarushaho kugira icyizere no gukomeza gushishikara.”

Tekereza mu buryo bwiza

“Ibitekerezo byiza bigira uruhare mu kubaka icyizere, no kugumana ubushake bwo gukomeza.” Hari abantu mu rugendo rwo kugera ku ntego zabo, iyo hajemo ibitagenda neza bavuga bati “Sinshoboye, nipashe muremure (nihaye gukora ibyo ntashoboye).”

Ugirwa inama yo kutiheba cyangwa ngo uve ku bintu mu gihe wihaye intego. Ibije nka birantega bifate nk’amahirwe yo kongera kwitekerezaho, no kumenya uko wakora neza ubutaha.

Kuraho ibyo bigutesha umwanya

Hari ibintu byinshi bishobora kugutesha umurongo, nko gukoresha telefoni igihe kinini, kureba televiziyo cyangwa kuganira n’abantu bagutera umunaniro.

Ibi bishobora gutuma utagera ku ntego zawe mu rugendo rw’iterambere.

Ugirwa inama yo gushyiraho ingamba zo kwirinda ibigutesha umwanya nko kuzimya televiziyo igihe uri gukora, shyira telefoni kure cyangwa ugirane igihe gito n’abantu batagufasha kwiyubaka.

Izerere mu bushobozi bwawe

Ntushobora gutegereza abandi ngo bagukorere ibyo ugomba gukora. Abantu baguha inama n’inkunga, ariko umurimo nyamukuru ni uwawe. Ugirwa inama zo kwiyumvemo inshingano yo kubaka ibyishimo byawe, kandi wige kwemera ko gutsindwa rimwe na rimwe ari inzira yo kumenya byinshi.

BYAVUYE KU RUBUGA: www.indeed.com

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi