Kanye West yangiwe kwinjira muri Australia

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Umuraperi Kanye West

Umuraperi w’Umunyamerika, Kanye West, yangiwe kwinjira muri Australia kubera indirimbo ye ishimagiza Adolf Hitler, wahoze ari umutegetsi w’aba-Nazi mu Budage.

Iyo ndirimbo ya Kanye West yasohotse muri Gicurasi 2025 yanenzwe na benshi, ndetse ikurwa kuri nyinshi mu mbuga zigurishirizwaho umuziki.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Australia, Tony Burke, yatangaje ko minisiteri ayoboye yaburijemo viza ya Kanye West nyuma y’uko asohoye indirimbo yise “Heil Hitler”.

Yahishuye ibyemezo bifitanye isano no kuburizamo viza ya Kanye West mu kiganiro yagiranye na ABC News.

Yagize ati: “Niba umuntu avuze ko urwango ku Bayahudi rufite ishingiro, sinamureka ngo aze hano.”

Kanye West, uzwi nka Ye, avuga ko ari Umu-Nazi ndetse anatangaza amagambo afatwa nk’urwango ku Bayahudi.

Minisitiri Burke yavuze ko ubusabe bwa ‘visa’ bwa Kanye West buzongera gusuzumwa igihe cyose buzajya buba bukozwe, hagendewe ku mategeko ya Australia.

Ati: “Ntekereza ko ikitarambye ari ukwinjiza urwango mu gihugu… Dusanzwe dufite ibibazo bihagije muri iki gihugu tutarinze kwinjiza ku bushake ubutagondwa.”

Si ubwa mbere Australia itekereje ku cyemezo cyo kwangira umuraperi Kanye West kwinjira muri icyo gihugu, n’ubwo ari ho hakomoka umugore we, Bianca Censori, umuhanga mu bijyanye no guhanga imideli.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *