Kayonza: Abasoje kwiga imyuga biteguye guhanga udushya

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Abagore n’abakobwa 88 bo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza basoje amasomo y’umwaka y’ubudozi n’ubukorikori. Bavuga ko biteguye guhanga udushya no guhatana ku isoko ry’umurimo, hagamijwe kurwanya ubushomeri n’ubukene byaterwaga no kutagira icyo bakora.

Mu byo bize, harimo kudoda ibikapu, imyenda itandukanye ikorerwa mu Rwanda, inkweto, imikandara n’ibindi bikoresho bikomoka ku mpu, byose bigamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo.

Tuyishime Josiane wo mu Kagari ka Gikaya, Umurenge wa Nyamirama, avuga ko ubushomeri bwamugizeho ingaruka zikomeye, aho kubona ipantaro cyangwa inkweto byo kwambara byari ihurizo rikomeye.

Uyu mukobwa ahamya ko yagize amahirwe yo kwigobotora iyo mibereho mibi abikesha amasomo y’ubudozi, yamuhaye ubumenyi n’ubushobozi bwo kwihangira umurimo no kwitunga.

Ati: “Nagize amahirwe yo kuba umwe mu bigishijwe umwuga w’ubudozi na Women for Women Rwanda. Navuye ku rutonde rw’abashomeri, ubu ndi umuntu wifitiye icyizere n’agaciro mu bandi. Gahunda ni uguhanga udushya tukarushaho kwiteza imbere.”

Clemence Wawuda Bideri, Umuyobozi ushinzwe Gahunda muri Women for Women Rwanda, yasabye abarangije amahugurwa gushyira umuhate mu kazi no kuba intangarugero mu guhindura no guteza imbere aho batuye.

Ati: ” Mbere na mbere twabigishije gucunga imari, tubatoza gukura amaboko mu mifuka, bakagira ubushake bwo gutekereza ku byo bashobora gukora bibinjiriza amafaranga, kandi bakabikora neza. Bikabageza ku bukire, butuma batandukana n’ubuzima bushaririye bahozemo.”

Umuhuzabikorwa wa CNF mu Karere ka Kayonza, Tunda Cathérine, avuga ko ubushomeri ari intandaro y’ibibazo birimo ubujura, uburaya, ubuzererezi n’amakimbirane yo mu ngo.

Yemeza ko hari impinduka zigiye kubaho, kuko abahuguwe bazashingira ku bumenyi bahawe, bagakora ibikorwa bibagirira akamaro, kandi bakaba umusemburo w’impinduka mu bandi.

Ati: “Abigishijwe iyi myuga bateye intambwe nziza izabarinda kuba bamwe mu bagaragara mu bikorwa bibi. Ikindi ni uko bazadufasha guhindura imyumvire y’abandi babana na bo buri munsi, bityo tukagabanya ingaruka zituruka ku bushomeri.”

Nyuma yo guhabwa certificat zigaragaza ko ibyo bize babizi neza, aba bagore n’abakobwa, bishyize hamwe mu matsinda, atuma bahuriza hamwe ibitekerezo ndetse n’amaboko, mu rwego rwo kwagura ibyo bize.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwatangiye kubakorera ubuvugizi no gufatanya n’ayo matsinda mu kuzuza ibisabwa byo gushinga koperative, kugira ngo mu gihe kiri imbere bazabashe kugeza ku masoko yo hirya no hino ibyo bakora.

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Kayonza

Yisangize abandi