Ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 31 u Rwanda rumaze rwibohoye, abatuye mu Murenge wa Rukoma, bamuritse Umusaruro w’amabuye y’agaciro bacuruza.
Kumurika Umusaruro w’amabuye y’agaciro abatuye mu Murenge wa Rukoma bamaze igihe bakora, byabanjirijwe no gutaha Ibikorwaremezo birimo inyubako Abanyeshuri ba Bahungu bararamo, Umuyoboro w’amazi, n’Inyubako z’Utugari z’Akarere kasannye.
Nshimiyimana Dieudonné umwe mu bakora muri Kampani y’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rukoma avuga ko batewe ishema no kuba muri iyi myaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye, Umwuga w’ubucukuzi utunze umubare munini w’abatuye muri aka gace kuko hari abayacukura hakaba n’abayacuruza.
Ati”Aka kazi gatunze abantu benshi muri uyu Murenge wa Rukoma kuko bari hagati ya 70% na 75%”
Nshimiyimana avuga ko mubo umusaruro w’amabuye y’agaciro utunze harimo abari mu makoperative n’abari muri za Kampani zirenga umunani zose hamwe.
Avuga ko bamurikiye Abanyarwanda n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi amabuye y’agaciro kugira ngo babagaragarize ko uyu mutungo kamere mu Rwanda no mu Karere ka Kamonyi uhari.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yabwiye UMUSEKE ko kwibohora nyakuri ari uguharanira kwigira, akavuga ko hari ibikorwaremezo bisaba Ingengo y’Imari yisumbuye abatuye muri aka Karere batangiye gukora badategereje Inkunga ya Leta cyangwa iy’abagiraneza.
Ati”Abatuye mu Kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda bujuje Umuhanda wa Kaburimbo biyubakiye bise Ubumwe Road ”
Dr Nahayo avuga ko ubushobozi abaturage bafite bagomba kubukoresha mu kubaka ibiri mu bushobozi bwabo.
Yongeyeho ati”Ubu abatuye mu Rugazi na Nyagacaca muri uyu Murenge wa Runda barimo kubagira Inama yo kongera indi mihanda ya Kaburimbo muri ‘ Quartier.’
Mu Mirenge 12 igize Akarere ka Kamonyi, Imirenge ine muri yo icukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti, Coltan, na Wolfram.







MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.