Kwibohora31: APR Nkuru ku ivuko yanganyije na Gicumbi 1-1

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Gen Mubarakh MUGANGA wari uhagarariye ikipe ya APR Nkuru

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh MUGANGA wari uhagarariye ikipe ya APR Nkuru ari na we wari Kapiteni mu mukino, yagarutse ku mateka akomeye aranga ibigwi n’ubwitange byaranze ingabo za RPA kuva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ubwo zibohoye Abanyarwanda.

Avuga ko izahoze ari izo ngabo za RPA ari zo zaje guhinduka ingabo za RDF nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakabohora abaturage n’igihugu cyabo.

Yabigarutseho kuri uyu wa 04 Nyakanga 2025 mu birori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ubaye ku nshuro ya 31, ariko hanazirikanwa imyaka 31 ishize hashinzwe ikipe ya APR.FC yari yaje kwizihiza ibirori ku ivuko .

Avuga ko nyuma y’uko Abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga kandi barirukanwe mu gihugu cyabo bavukiyemo, byasabye ubwitange bukomeye, harimo gufata ibyemezo no kumva ko buri wese yakwigomwa ubuzima bwe akarokora igihugu cye, cyari cyuzuyemo amacakubiri, n’ubwicanyi ndengakamere bwibasiraga abaziraga uko bavutse.

Yavuze ko ikipe ya APR FC ishingwa itari igamije urugamba rwo guhangana, ahubwo ko byari ubworoherane no kubaka ubumwe bw’abaturage bari baracengejwemo amacakubiri.

Ati: “Guhera icyo gihe APR ivuka yashyize imbere ikinyabupfura, guhesha ishema, no kwitwara neza kugeza ubwo nyuma y’imyaka 31 kuri ubu, imaze kugira ibikombe 23.”

Avuga ko nk’ikipe ifite amateka akomeye mu gihugu yanze kwiharira ibikombe byose yonyine ari yo mpamvu yasigaje ibikombe birindwi bigasaranganywa andi makipe yose asigaye mu gihugu.

Avuga ko kugeza ubu u Rwanda rwatangiye icyerecyezo cy’iterambere, kandi ko buri wese asabwa kugira uruhare mu kubungabunga ibyagezweho kuko hari n’ababitakarijemo ubuzima ngo babohore u Rwanda n’Abanyarwanda, kandi bikagerwaho mu buryo bwujuje ubwitange nk’uko Umukuru w’igihugu, Paul Kagame yatanze urugero rwiza rwo kuyobora urugamba kandi bikarangira habonetse intsinzi.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice avuga ko uyu munsi waranzwe n’ibirori byo kwishimira APR yaje ku ivuko, ariko asaba abaturage gusigasira ibyagezweho kuko atari ibintu byapfuye kwikora gusa.

Ati: “Ni umunsi twizihiza kwibohora ku nshuro ya 31 ariko kandi abaturage bacu barasabwa kumenya ko bitikoze ahubwo ko byasabye ubutwari ndengakamere, dufatanye kubaka ubumwe nk’abenegihugu ndetse no kurushaho kwerecyeza aheza hari u Rwanda ruzira amacakubiri.”

Kuri uyu munsi kandi, abafana ba APR FC batanze inka esheshatu zagenewe abamugariye ku rugamba hagamijwe kuzirikana ubwitange n’indangagaciro zabaranze bagasiga imiryango yabo hagamijwe kubohora u Rwanda.

Yagarutse ku mukuru w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame wazanye igitekerezo cyo gushinga APR ikaba imaze imyaka 32 iri ku isonga.

Kuri uyu munsi herekanywe ibirango bishya by’ikipe ya APR birimo intare ifashe umupira mu ntoki, hanasobanurwa uburyo abakunzi b’iyi kipe bazajya bahabwa amakarita, ndetse n’igishushanyo mbonera cy’ahazubakwa stade ya APR FC itegura academy kayo.

Abitabiriye umunsi wo kwibohora bashimiye ingabo zamugariye ku rugamba, banagaruka ku ruhare bagomba kwishakamo ngo barusheho kubungabunga umutekano w’igihugu.

NGIRABATWARE Evence / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *