Kwibohora 31: I Nyanza hatashywe ibikorwaremezo bishya

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
ECD yubakiwe abana bazajya banigiramo

Mu karere ka Nyanza mu rwego kwizihiza umunsi wo kwibohora muri uyu mwaka wa 2025, hatashywe ibikorwaremezo byubatswe bishya.

Ibi bikorwaremezo byubatswe n’abaturage, abafatanyabikorwa, n’ubuyobozi.

Ku rwego rw’Akarere ka Nyanza uyu munsi wo kwibohora wizihirijwe mu Murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza aho batashye urugo mbonezamikurire (ECD), ibyumba by’amashuri bishya, Ikigo Nderabuzima cyongewemo inyubako shya n’ibiro by’Akagari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, Burezi Eugene, yavuze ko ibikorwa byose bitashywe byubatswe byagizwemo uruhare n’abaturage, ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda n’abafatanyabikorwa.

Bimwe muri ibyo bikorwa byatashywe harimo urugo mbonezamikurire rw’abana(ECD) rwubatswe n’abaturage binyuze mu muganda bafatanyije n’umufatanyabikorwa witwa ‘Dufatanye Organization’ wanatanze ibikoresho bizajya byifashishwa muri iyo ECD birimo amasafuriya, indobo n’ibindi.

Carine Akure, umwe mu bayobozi ba ‘Dufatanye Organization’ yabwiye abaturage ko mu busanzwe bafatanya na leta mu iterambere ryabo.

Yagize ati”Aba bana mureba tuba turi gufatanya mu mikurire yabo nibo Rwanda rw’ejo tuba tugomba rero gufatanya naho barererwa ibyabo bikaba bisa neza ndetse naho hasa neza.”

Nyirarukundo Epiphanie, uhagarariye Ingo mbonezamikurire mu kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza, yashimiye ubuyobozi, bakaba bagiye kujya barerera abana babo ahantu heza.

Yagize ati”Mbere byari bitugoye aho twareraga abana ducumbitse ariko twagize amahirwe twubakiwe ahantu heza ku buryo bigiye kutworohera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo, Patrick Kajyambere, yabwiye abaturage ko nibasubiza amaso inyuma aho igihugu kigeze hashimishije ndetse nta wari gutekereza ko byahagera kandi byose byagizwemo uruhare na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Yagize ati”Ibi bikorwaremezo mugize mubifate neza mu bibungabunge kuko ni ibyanyu.”

E.C.D yatashywe iri mu kagari ka Nyarurama naho ikigonderabuzima cyongewemo inyubako shya kiri mu kagari ka Nyabinyenga, naho ibiro by’Akagari ni ibya Nyarurama naho amashuri yongewemo ibyumba by’amashuri n’ishuri ribanza  ni mu Murenge wa Cyabakamyi.

Dufatanye organization yahise itanga n’ibikoresho bizajya byifashishwa muri iyo ECD
Mu kigonderabuzima kiri i Cyabakamyi hari izindi nyubako bongeyemo
Hanatashywe ibigo by’amashuri bishya byubatswe
Ubuyobozi n’abaturage batashye ibikorwaremezo bishya

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *