Kwizera Olivier yaryoheje irushanwa “Esperance Football Tournament”

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo kumara igihe adakinira imbere y’imbaga y’Abanyarwanda, Kwizera Olivier yagaragaye mu kipe ya Young Boys yageze muri ½ cy’irushanwa “Esperance Football Tournament 2025” nyuma yo gusezerera Stella FC biciye kuri penaliti 4-2.

Uko iminsi y’irushanwa “Esperance Football Tournament 2025”, yicuma, ni ko abarireba barushaho kuryoherwa. Kuri ubu, irushanwa rigeze aho rukomeye kuko hamaze kumenyekana amakipe atatu yageze muri ½, hasigaye kumenyekana indi imwe izisanga maze zikazishakamo ebyiri zizakina umukino wa nyuma.

Muri uko kuryohereza abareba iyi mikino, hiyongereyeho na Kwizera Olivier weretswe urukundo rwinshi n’Abanyarwanda bari kuri tapis rouge ku wa 1 Nyakanga 2025.

Uyu munyezamu wari mu izamu rya Young Boys ubwo yasezereraga Stella FC biciye kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1, ni nawe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino [man of the match]. Kwizera yakuyemo imipira itanu [saves] yashoboraga guhesha Stella FC ibitego.

Olivier wongerega gukinira imbere y’imbaga y’Abanyarwanda benshi, yongeye kwerekwa urukundo rudasanzwe ndetse bamwe bongera kumvikana baririmba ko akwiye kongera guhabwa amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Kuri ubu, ni umukinnyi wa Al-Kawkab ikina mu cyiciro cya Kabiri muri shampiyona ya Arabie Saoudité. Yaciye kandi muri Free State yo muri Afurika y’Epfo no mu makipe yo mu Rwanda nka APR FC, Rayon Sports n’izindi.

Kwizera Olivier yongeye kwiyereka Abanyarwanda
Yagiye akuramo imipira yashoboraga kubyara ibitego
Olivier yafashije Young Boys kugera muri 1/2 cy’irushanwa “Esperance Football Tournament 2025”
Yabaye umukinnyi mwiza w’umukino
Ikipe ye yasezereye Stella FC

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *