M. Irene yambitswe ingofero y’Abasaza mu bukwe bwa Vestine – AMAFOTO

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
M.Irene yambitswe ingoferi y’abasaza mu bukwe bwa Vestine

Irene Murindahabi, usanzwe ari umujyanama kandi areberera inyungu za Ishimwe Vestine na Dorcas, mu muhango wo gusaba no gukwa Vestine yambitswe ingofero ndetse anahabwa inkoni nk’ikimenyetso cy’ishimwe ridasanzwe mu rugendo rwa muzika rwa Ishimwe Vestine.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2025, nibwo Ishimwe Vestine wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana, yakoze ubukwe n’Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouédraogo.

Ubusanzwe mu muco Nyarwanda bizwi ko ingofero n’inkoni bihabwa umubyeyi w’umusaza [wamubyaye mu nda] nk’ikimenyetso cy’ishimwe ridasanzwe .

Ni ibirori byaranzwe n’udushya dutandukanye ndetse bigira umwihariko wo kwitabirwa n’ibyamamare.

Muri ibi birori, Irene Murindahabi nyir’ Ikigo MIE Empire akaba anareberera inyungu z’uyu muhanzikazi, yahawe ishimwe ry’umwihariko ryo kwambikwa ingofero ndetse ahabwa n’inkoni nk’ikimenyetso cyo kumushimira ko yamureze neza akaza kumukuza.

Ubwo yari agiye gushyikirizwa iyi mpano, M. Irene yarebye mu maso Vestine aramuhobera ubona ko afite ibyishimo byinshi mu maso.

Nta byinshi byavuzwe, icyakora uwari uyoboye ibi birori, Lion Imanzi, yagize ati “ Bamwita Dady, bamwita M. Irene, naze hano bamushimire nawe. Uyu muvandimwe yababaye hafi, ku munsi nk’uyu agira ati ntugire ikibazo mukobwa wanjye, byose tugomba kubikugiramo, bikagenda neza . Ni uwo gushimirwa na cyane.”

Akimara kumuha impano, Vestine amarangamutima yamurenze ararira.

Murindahabi kandi usibye inkoni n’ingofero yahawe, yanahawe impano mu ntoki, nyuma afata ifoto y’urwibutso ari kumwe na Dorcas, Vestine n’umugabo we Idrissa Ouédraogo.

ADEPR yayiteye umugongo

Ubwo Ishimwe Vestine na kamikazi Dorcas binjiraga mu muziki wo guhimbaza Imana, bari bavuye muri Goshen Choir ya ADEPR Musanze.

Aba bakobwa bakomeje kwitwararika mu muziki wabo kabone nubwo bagiye bahura n’ibizazane.

Ubwo Ishimwe Vestine yatangazaga ko agiye kurongorwa n’Umunyaburikinafaso, itorero rya ADEPR basanzwe babarizamo ntiryabyakiriye neza .

Ubwo yari mu muhango wo kumusaba no kumukwa, benshi bibazaga aho aba bombi baza gusezeranira cyane ko atari akibarizwa muri ADEPR kandi ku butumire hatavuzwe itorero ribasezeranya.

Icyakora baje gusezeranira mu busitani bw’inyubako ya Intare Arena, basezeranywa na Pasiteri Jacskon Mugisha usanzwe uzwi cyane mu ivugabutumwa ryo mu Rwanda akaba ashumbye itorero Spirit Revival Temple, akaba azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ku wa 15 Mutarama 2025, ni bwo Vestine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Ouédraogo, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Akoze ubukwe nyuma yaho kuwa 22 Kamena uyu mwaka akorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’.

Basangira icyo kunywa bafite umunezero
Ise wa Vestine niwe wamwijije mu gusezerana imbere y’Imana
Pasiteri Jacskon Mugisha niwe wabasezeranyije
Abasabira umugisha wa gishumba
Ubukwe bwabereye mu bisitani bwa Inter Cinference Arena

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *