Izina ‘Kazarusenya’ ryadutse mu gace gatuwe cyane kari mu mujyi wa Rusizi rwagati, ni mu mudugudu wa Kadasomwa, mu kagari ka Kamashangi, mu murenge wa Kamembe.
Amateka n’inkomoko by’izina ‘Kazarusenya’ ngo ryiswe aka gace mbere y’umwaka wa 1970, nk’uko twabibwiwe na bamwe mu baturage bahageze mu 1979 – 1980 n’ubwo batazi neza uko hitwaga mbere.
Nimwitonde Issa ni umusaza utuye mu mudugudu wa Kadasomwa, yubatse inzu muri Kazarusenya ahatuye kuva mu 1979, yatubwiye amateka n’inkomoko y’iri zina.
Ati: “Nageze hano mu 1979, ntabwo hano hari hatuwe hari umukenke, nyuma abantu baje kuhubaka inzu zigacumbikamo abagore bibana twita ‘indaya’, abagabo bazaga gucuruza no kurangura bazicengeragamo baje gushaka abo bagore ntibasubire mu ngo zabo, bakazisenya ni yo nkomoko y’izina Kazarusenya”.
Mukandori Julienne ni umukecuru atuye muri aka gace ko mu mudugudu wa Kadasomwa, yavuze ko izina ‘Kazarusenya’ ryakomotse ku kuba aha hantu hari urutoke n’ishyamba ryinshi, bakahanywera inzoga bakanasambana, ubuze umugabo cyangwa umugabo we akahamusanga urugo rugasenyuka.
Ati: “Mu 1979 aha hari urutoke rwinshi uwashakaga gusambana yarahazaga, hiswe Kazarusenya kubera indaya n’ubusinzi byahabaga, uwabuze umugabo cyangwa umugore we akahamusanga ingo niho zasenyukiraga.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko uko imyaka yagiye isimburana ni ko aka gace kagiye gahinduka, kuri ubu ngo ntabikorwa bibi bikikarimo nk’ibyagakorerwagamo, ubu kubatswemo inzu zigezweho, gatuwe n’abaturage batuje “basobanutse”.
Agace kiswe ‘Kazarusenya’ kabarizwa mu mujyi wa Rusizi, kari inyuma ya Banki Nkuru y’Igihugu ishami rya Rusizi, gakorerwamo ubucuruzi butandukanye.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ RUSIZI.
