Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’Ingo muri rusange (EICV7) bugaragaza ko mu myaka irindwi ishize (2017-2024) umubare w’Abanyarwanda bafite telefoni ngendanwa( mobile phone) , biyongereyeho 18%.
Muri ubu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda,NISR, bugaragaza ko mu mwaka wa 2014, abanyarwanda bari bafite telefoni ngendanwa bari 64%.
Uwo mubare warazamutse mu mwaka wa 2017, aho biyongereye bakagera 67%.
Uko bwije n’uko bukeye, iterambere mu by’ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere kuko byatumye umubare w’Abanyarwanda bafite telefoni utumbagira wiiyongeraho 18%, ni ukuvuga ko wageze kuri 85% mu mwaka wa 2024.
Umubare w’abakoresha izi telefoni wiyongereye cyane mu cyaro ugereranyije no mu Mujyi,
Imibare ya NISR igaragaza ko mu mwaka wa 2024 abanyarwanda bafite telefoni baba mu cyaro bari bageze kuri 81% bivuye kuri 62 byariho mu mwaka 2017.
Mu bice by’umujyi uyu mubare w’abakoresha telefoni wariyongereye aho wageze kuri 94% biivuye kuri 89% muri 2017.
NISR ivuga ko “Igipimo cy’abatunze telefoni zigendanwa cyazamutse cyane mu ngo zo mu cyaro kandi zifite ubushobozi bucye, ibyo bigabanya icyuho hagati y’abishoboye n’abatishoboye.”
Muri Gicurasi umwaka ushize, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko imibare ifite uyu munsi igaragaza ko Abanyarwanda barenga 40% mu batunze telefone ngendanwa, bafite izigezweho za ‘smartphones’ ndetse gahunda zashyizweho zo kongera umubare w’abazitunze zitanga icyizere ko imibare izakomeza kwiyongera.
Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere yateganyaga ko Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga bazava kuri 28% mu 2017 bakagera kuri 47% mu 2024.
RURA igaragaza ko kugeza muri Werurwe 2024 abafatabuguzi b’ibigo by’itumanaho mu gihugu hose bafite SIM Cards ziri ku murongo bari bageze kuri 13.128.571 bavuye kuri 12.763.076 mu Ukuboza 2023.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rugaragaza ko kugeza muri Werurwe 2024 abafatabuguzi b’ibigo by’itumanaho mu gihugu hose bafite SIM Cards ziri ku murongo bari bageze kuri 13.128.571 bavuye kuri 12.763.076 mu Ukuboza 2023
Kuva mu 2019, u Rwanda rwatangiye gahunda ya ‘Connect Rwanda’ hatangwa telefoni telefoni zigezweho ku miryango itishoboye mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kugendana n’ikoranabuhanga no kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bya internet ya 4G yakwirakwijwe hirya no hino mu gihugu.
UMUSEKE.RW