Perezida Yoweri Kaguta Museveni yashimiye abayoboke b’ishyaka rye NRM, bongeye kumugirira icyizere ngo abahagararire mu matora ya Perezida muri manda ya 8.
Mu ijambo yavuze, Perezida Kaguta Museveni yavuze ko ashimira abatoye muri NRM bemeza ko ari we uzabahagararira mu matora.
Ati “Ndizera ko abanyamuryango bose ba NRM n’inzego zayo zizashyigikira kandidatire yange nka Chairman wa NRM wa 2025-2031 ndetse no kuzatwara ibendera rya NRM nk’uhatanira kuba Perezida muri manda ya 2026-2031.”
Museveni avuga ko azashyira imbere ibintu bitandatu mu migambi ye yo guhindura igihugu igihe yaba agiriwe icyizere.
Gushyigikira amahoro, kurwanya intambara no kugira igihugu kitarangwamo ibyaha.
Ikindi ngo azaharanira iterambere, ubukungu bw’umuturage aho yemeza ko buri rugo rugomba gutunga. Kuko ubutunzi bugenewe buri wese kandi bukaba ubwe ku giti cye.
Perezida Museveni avuga ko azahanga imirimo, agateza imbere serivise harimo iz’ubuzima, uburezi, izijyanye n’imyemerere, amahoteli n’ibindi, kandi ngo azateza imbere amasoko.
Yavuze ko politiki ntaho ihurira n’imyaka umuntu afite, igitsina (kuba ari umugabo cyangwa umugore), cyangwa kuba yarabaye umuntu uhembwa amafaranga menshi.
Ati “Iyo abantu bo mu gihe cyange baba abikundira guhembwa imishahara myiza (jobist mentality), Uganda ntabwo yari kubohorwa. Twese, Kategaya, Rwaheeru, Mwesigwa-Black, Mwesiga Martin, Ruzindana, Birihanze, Dennis Echou, nanjye ubwange, twari dufite imirimo myiza duhembwa neza na Leta. Ariko twaremeye, tureka iyo mirimo turwanira kubohora Uganda. Uganda yari kuba iri he iyo tudakora ibyo twakoze?”
Perezida Museveni yavuze ko abatoya muri iki gihe badakwiye kurwanisha imbunda. Ngo bakwiye kuba abakoranabushake baharanira kurengera inyungu rusange z’abaturage nko kurwanya ruswa, kunyereza imitungo, ibyaha n’ibindi.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ategerejwe tariki 12 Mutarama, 2026.
Kuba Perezida Yoweri Museveni yemejwe ko aziyamamaza ni uguca impaka zimaze iminsi zivuga ko umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba igihe cye cyari kigeze ngo amusimbure ku butegetsi, bizasaba ko ategereza ikindi gihe.
Uganda ituwe na miliyoni 49 z’abaturage ku buso bukubye hafi inshuro 10 ubw’u Rwanda. Umuturage wa Uganda imibare igaragaza ko yinjiza amadolari 1340$ ku mwaka.
Yoweri Museveni w’imyaka 80 ari ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1986.

UMUSEKE.RW