Ni Ubumuntu! Liverpool izakomeza kwishyura umushahara wa Diogo Jota

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Liverpool, bwatangaje ko buzakomeza guha umushahara umuryango wa Diogo Jota mu gihe cy’imyaka ibiri yari asigaje ku masezerano ye nyuma y’uko uyu rutahizamu yitabye Imana azize impanuka y’imodoka.

Ku wa kane tariki ya 3 Nyakanga 2025, ni bwo hamenyekanye inkuru yari incamugongo, y’urupfu rwa rutahizamu, Diogo Jota wari kumwe n’umuvandimwe we, André Silva wari ufite imyaka 26 mu gihe we yari afite imyaka 28.

Aba bombi bakoreye impanuka muri Espagne ubwo berekezaga ku cyambu cyarimo ubwato bwari kubajyana mu Bwongereza nyuma y’uko muganga wa Jota yari yamubujije kuba atega indege mu gihe agiye gukora ingendo ndende kuko yari amaze iminsi abazwe ibihaha.

Nyuma y’uru rupfu rutunguranye, ubuyobozi bwa Liverpool bwakoze igikorwa cyuzuye Ubumuntu, bwemeza ko imishahara y’uyu nyakwigendera, izakomeza guhabwa umuryango we mu gihe cy’imyaka ibiri yose yari asigaje ku masezerano ye. Diogo yasize umugore bari bamaze iminsi mike basezeranye ndetse baranabyaranye abana batatu.

Umuhango wo guherekeza bwa nyuma Jota n’umuvandimwe we, uri kubera muri Portugal, aho witabiriwe n’abakinnyi batandukanye ndetse n’abayobozi b’amakipe ku Mugabane w’i Burayi.

Hari hashize ibyumweru bibiri, Jota ashyingiranywe n’umukunzi we, Rute Cardoso mu bukwe bwabereye i Porto iwabo muri Portugal. Yaherukaga guhesha ikipe y’Igihugu igikombe cya UEFA Nations League.

Mu myaka itanu yari amaze gukinira Liverpool, yayitsindiye ibitego 47 muri shampoiyona y’u Bwongereza, ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona 2024/2025, ayifasha kwegukana FA Cup na Carabao Cup ebyiri. Yayigezemo mu 2020 atanzweho miliyoni 41£ ubwo yari avuye Wolvermpton Wonderers.

Ubwo abakinnyi ba Liverpool bageraga mu muhango wo guherekeza bwa nyuma mugenzi wa bo, Diogo Jota na murumuna we bitabye Imana bazize impanuka y’imodoka
Umuhango wo guherekeza bwa nyuma nyakwigendera, Diogo Jota

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *