Nyuma yo gutsinda Brésil y’abakomoka mu Akarere ka Rubavu ibitego 4-2, ikipe ya Golden Generation yongeye kwegukana igikombe cya “Esperance Football Tournament 2025” nyuma yo kwegukana irushanwa “Agaciro Pre-season Tournament” ubwo ryatangizwaga bwa mbere.
Kuri iki Cyumweru, ni bwo hasojwe irushanwa “Esperance Football Tournament 2025” ryari rimaze iminsi 30 rikinirwa kuri Tapis Rouge i Nyamirambo. Ni irushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 19, agabanywa mu matsinda ane aho buri atatu yarimo amakipe atanu atanu irindi tsinda rikabamo ane.
Amakipe yagiye ahura mu matsinda buri imwe igakina n’indi maze harebwa amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ahita yerekeza muri ¼ agenda ahura kugeza habonetse ebyiri zigera ku mukino wa nyuma wabaye Saa cyenda n’igice z’amanywa kuri Tapis Rouge.
Ikipe yiganjemo abakiri bato ndetse imaranye igihe ya Golden Generation, yegukanye iki gikombe idatsinzwe nyuma yo gutsinda Brésil y’abavuka i Rubavu ibitego 4-2. Ni umukino aba basore bavuka mu gice cy’ahazwi nko mu Biryogo, bigaragaje cyane kuva utangiye kugeza ku munota wa 90.
Abanyamupira batandukanye, bari baje kwihera ijisho. Aba barimo abatoza batandukanye, abayobozi bo mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, abanyamakuru b’imikino n’abafana b’amakipe atandukanye akina shampiyona y’u Rwanda.
Umwimerere w’iri rushanwa ryateguwe na Ishimwe Claude “Cucuri” usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga, ni uko hanongewemo amakipe ane y’abagore, na yo yahuye guhera muri ½ maze irushanwa rya yo rikarangira ari Nyampinga WFC yegukanye igikombe itsinze Imbuto WFC ibitego 2-0.
Nyuma y’umukino wa nyuma, hahembwe abitwaye neza. Mu cyiciro cy’abahungu, uwatsinze ibitego byinshi, yabaye Habimana Yves [6] wakiniye Stella FC, umunyezamu w’irushanwa aba Bogard wa Golden Generation, umukinnyi mwiza w’irushanwa aba Harerimana Abdullaziz “Rivaldo” wa Golden Generation.
Mu cyiciro cy’abakobwa, umukinnyi mwiza w’irushanwa yabaye Gikundiro Scolastique usanzwe ukinira Rayon Sports WFC ariko muri iri rushanwa yakiniye Nyampinga WFC, umunyezamu w’irushanwa aba Umutoni Laissa wa Forever WFC ariko nawe yakiniye Nyampinga WFC mu gihe umukinnyi muto w’irushanwa nawe yavuye muri iyi kipe, Ihirwe Regine usanzwe akinira APR WFC. Umukinnyi mwiza w’umukino, yabaye Umutesiwase Magnifique bakinana.
Ikipe yabaye iya mbere mu Bagabo, yahembwe igikombe inahabwa 1000,000 Frw mu gihe iya Kabiri yahawe ibihumbi 500 Frw, iya gatatu ihembwa ibihumbi 300 Frw. Mu Bagore, iya mbere yahembwe igikombe n’ibihumbi 100 Frw, iya kabiri ihabwa ibihumbi 50 Frw.
Bamwe mu bafatanyabikorwa babashije kuba hafi cyane y’iri rushanwa kuva ritangiye kugeza risojwe, harimo uruganda rwa SKOL Ltd, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC] n’abandi.












































UMUSEKE.RW