Urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyanza (PSF) rworoje inka ebyiri abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye ngo bazabashe kwiteza imbere.
Aborojwe inka ebyiri ni abo mu kagari ka Gahondo na Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza aho igikorwa cyakozwe n’abikorera mu rwego rwo gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye aho abagize urugaga rw’abikorera bateraga ikirenge mu cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame watangije gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’.
Mukamana Béatrice wo mu mudugudu wa Bigega mu kagari ka Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza umwe mu bagabiwe inka na PSF yavuze ko yishimiye inka yagabiwe.
Yagize ati “Nishimiye ko nanjye ngabiwe ni byiza ko mpawe inka kandi igiye kumfasha mu iterambere igire aho imvana naho ingeze.”
Undi muturage wagabiwe wo mu kagari ka Kibinja nawe yagize ati “Ngize amahirwe yo kugira inka iwanjye kandi ku buryo bizajya bimfasha mubyo nkora ndetse binamfashije kubona ifumbire.”
Umuyobozi wa PSF mu karere ka Nyanza Mukarurangwa Sophia yavuze ko PSF yiyemeje gufatanya n’ubuyobozi mu iterambere ry’abaturage kandi abo bagabiwe hari ibyo basabwa.
Yagize ati “Turabasaba ko inka borojwe nabo ubwabo zigomba kororoka ndetse bakanoroza abandi.”
PSF yo mu karere ka Nyanza muri uyu mwaka wa 2025 yanagize uruhare mu koroza ihene abaturage maze ikaba yongeye no kugabira inka abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza