Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye inama urubyiruko rwishora mu businzi ndetse n’abarubyara ko bakwiriye gukora, kuko nta kintu kizana ngo abantu bakibone, bagitunge, bakigereho batagikoreye. Abasaba kureka inzoga.
Ibarura rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko umubare w’Abaturarwanda ugizwe n’abarenga 65,3% bari mu cyiciro cy’urubyiruko.
Rigagaragaza ko abafite imyaka iri hagati ya 16 na 30 ari 3.595.670, barimo abagabo 1.767.063 n’abagore 1.828.607.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Gatanu, Perezida Kagame yasabwe gutanga inama ku rubyiruko, ruri mu gihe cy’iterambere, ikoranabuhanga n’ibirangaza, mu gihe bamwe bashobora gusinda amahoro.
Ati: “Impanuro naha urubyiruko naziha n’abakuru, twebwe n’abandi babyara urwo rubyiruko. Nta kintu kizana ngo abantu bakibone, bagitunge, bakigereho batagikoreye.”
Perezida Kagame yavuze ko no mu bihe by’urugamba rwo kubohora Igihugu hari abantu bari bakiri bato barugiyemo, ariko ko hari n’abandi barugunze, bakarugendera kure; wababwira bagashaka impamvu.
Ati: “Rero byose biva mu burere; uburere busanzwe bw’ababyeyi, ubw’igihugu, biva no mu burere bwa politiki: ukabitoza abantu, ukabihozaho, ukabigisha. Mu icumi wigishije, havamo batanu, waba uri umunyamahirwe hakavamo batandatu bazima.”
Perezida Kagame yavuze ko hakenewe imbaraga zihoraho mu kwigisha urubyiruko, kuko hari ababyungukiramo.
Ati: “Abayobozi, aho bari hose, bagakora ibyo bakwiriye gukora. N’iyo baba badahuye n’ibyo, yabona umwanya agashyiramo wa murongo, akigisha abana ibintu byo gufata ibiyobyabwenge, ibintu byo kunywa inzoga, bakaziririmba, bakazogeza… Discipline [ikinyabupfura] yo irakenewe, ni ngombwa, n’iyo yaba ishaririye niko imeze.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko abana bakwiriye kureka kunywa inzoga, kuko abo zica babonwa buri munsi.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW