Perezida Kagame yagarutse ku mukoro utegereje RD Congo

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida KAGAME yavuze umukoro utegereje RDCongo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda ruzubahiriza ibikubiye mu masezerano rwagiranye na RD Congo agamije amahoro mu gihe cyose nayo yaba yayubahirije.

Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025.

Ni ikiganiro cyibaye mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro 31  rumaze rwibohoye .

Kuwa 27 Kamena 2025, u Rwanda na DRCongo basinyanye amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi.

Ubwo umuhango wo kuyasinya wasozaga,Umunyamabanga wa leta ya Amerika, Marco Rubio, yavuze ko ari intambwe ikomeye kuba aya masezerano asinywe ko ashobora kurangiza amakimbirane amaze imyaka irenga 30 mu karere k’ibiyaga bigari.

Agaruka ku cyizere cy’ayo masezerano no gukemura ikibazo haherewe ku mizi, Perezida Kagame yavuze ko impande zombi zikwiye kugira ubushake mu kuyubahiriza.

Yongeyeho ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ayo masezerano.

Ati “ Mu masezerano harimo mu byo mu ba yashinzwe bemera gukora. Buri umwe ku giti cye cyangwa se gukorana hamwe. Ntabwo rero iteka abantu bose bakoresha ukuri mu byo bemeye kumugaragaro. Ariko navuga ko ku ruhande rw’u Rwanda tuzakora ibyo twemeye uko bishoboka ariko bimwe bihera ku byo abandi bakora nabo twemeranyije.”

Perezida Kagame avuga ko mu gihe leta ya Congo itayubahiriza, byatuma u Rwanda na rwo rufata ikindi cyemezo.

Ati “Iyo badakoze ibyo twemeranyije, birumvikana ko bifite ingaruka ku byo natwe twemeranyije kuko twemeye kubikora ariko kandi tuzabikora ari uko n’abandi babyujuje ku ruhande rwabo.”

Umukuru w’Igihugu avuga kandi ko mu gihe Congo izaba yakomeje kwinangira mu kubuhariza ayo masezerano, u Rwanda rwo ruzakomeza kurinda abaturage.

Ati “Rero ibi ni bidakora tuzakomeza dushakisha inzira iyo ari yo yose. Igihe inzira itaraboneka yo kugira ngo ibibazo bikemuke uko byagakwiye kuba bikemuka, u Rwanda na rwo ruzakomeza gukora ibishoboka byose ngo rurinde Abanyarwanda, rurinde igihugu no kubura umutekano bitewe nuko abandi twumvikanye batuzuza ibyabo byangombwa. Ni uguhora abantu bashakisha ibyo tuzakora, ibyo twebwe  tureba imbere yacu.”

Perezida KAGAME yashimye umuhate wa Trump

Perezida wa Repubulika yashimye umuhate wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gushaka igisibuzo muri iki kibazo.

Ati “Ubwo bafataga umwanzuro wo guhangana n’ikibazo, hari ibintu bitatu byubakiweho, icya mbere ni ikijyanye n’ubukungu, ikindi ni umutekano, ikindi ni ikijyanye na politike. Kandi ntekereza ko ibi bintu bitatu bifitanye isano ya hafi, ku buryo udashobora gukemura kimwe ngo wirengagize ikindi kubera ko ibyo bitatu biri mu bigize ikibazo.”

Yakomeje agira ati “Ubuyobozi bwa Trump bwakomeje kureba uruhurirane rw’ibi bintu bitatu mu bibazo bigomba gukemuka, ibya politike, iby’umutekano n’ubukungu, mu gihe mu mitwe y’abandi batekerezaga gusa ibijyanye n’ubukungu.”

U Rwanda na Congo bimaze igihe umubano warabaye mubi kuva mu mwaka wa 2021 ubwo umutwe wa M23 wihuje na Alliance Fleuve Congo wuburaga intwaro ukarwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Congo ishinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe, u Rwanda rukabihakana rugashinja Congo gukorana n’umutwe wa FDLR, no gushaka gukuraho ubutegetsi i Kigali.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *