Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi wa RD Congo yashyizwe ku butegetsi n’abatekerezaga ko bazakorana neza, ndetse ko hari abakuru b’ibihugu bya Afurika babirebaga.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 4 Nyakanga 2025.
Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibyagezweho mu myaka 31 nyuma yo kwibohora, ibibazo byo muri RDC n’ibindi.
Perezida Kagame yagaragaje ko hari ababonaga ko bazakorana neza na Tshisekedi, bityo bagashaka inzira zose zo kumwicaza ku butegetsi.
Yavuze ko abategetsi barimo Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, Perezida Abdel Fattah al-Sisi wa Misiri, na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ko babirebaga.
Ati: “Muzi uko Perezida wa RDC [Tshisekedi] yageze ku butegetsi? Yahamagawe mu biro batekereza ko bakorana neza bamuha ubutegetsi.”
Yakomeje agira ati: ” Muzi ko hari n’abakuru b’ibihugu babirebaga? Harimo Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, undi ni Perezida wa Misiri [Sisi] undi ni Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko umutwe wa M23, wubuye imirwano uturutse muri Uganda, atari mu Rwanda.
Yikije ku mizi y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa RD Congo, avuga ko ubutegetsi bw’icyo gihugu n’ababushyigikiye bawirengagiza bikabije.
Perezida Kagame kandi yagarutse ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na RDC.
Yagize ati: “Navuga ko ku ruhande rw’u Rwanda, twe tuzakora ibyo twemeye uko bishoboka ariko bimwe bihera ku byo abandi bakora na bo twemeranyije.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko igihe inzira yo gucyemura ibyo bibazo itaraboneka, u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo rurinde umutekano warwo n’abaturage barwo.
Mu kwezi kwa Werurwe 2025, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’umunyamakuru Mario Nawfal, nabwo yavuze ko, ku bwe, Tshisekedi atari akwiriye kuyobora Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Namubwira ngo nakwifuje ko atakabaye ari Perezida wa kiriya gihugu cyiza. Kandi rwose ubutaha ninongera kwicarana na we nzabimwibwirira imbonankubone.”
Perezida Kagame yigeze kugaragaza ko, Tshisekedi atigeze atsinda amatora, yaba ayamwicaje ku butegetsi ku nshuro ya mbere cyangwa ayo kongera kuyobora muri manda ya kabiri.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW