Perezida Kagame yongeye kunenga abanyamupira bajya mu bapfumu

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ku nshuro yindi yongeye kunenga bamwe mu banyamupira mu Rwanda bahora biringira amarozi bakanizera ibyo babwirwa n’abapfumu.

Ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho byinshi mu byagarutsweho bifite aho bihuriye n’Amateka y’Igihugu, cyane ko hanizihizwaga Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 ku Banyarwanda.

Mu byo Umukuru w’Igihugu yavuzeho muri iki kiganiro, harimo umupira w’amaguru w’u Rwanda aho yanenze abakiringira abapfumu bakumva ko ari bo babaha intsinzi aho kwiringira imyitozo n’imyiteguro myiza.

Ati “Ugasanga abakinnyi b’umupira aho kugira ngo bakine, bashyireho umwete n’umutima ubishaka bagatangira gutekereza utuntu bashyira mu izamu… Iyo wagiye aho ibintu byose uba wabikubye na zeru.”

Perezida Kagame yakomeje asaba abakina n’abayobora inzego z’imikino gushyira imbere impano mu mikino itandukanye aho kwiringira za baringa. Hari ku yindi nshuro Umukuru w’Igihugu avuga kuri ibi, nyuma yo kubivugaho mu 2024 ubwo umutoza, Mulisa Jimmy yamusabaga kongera kugaruka kuri Stade gushyigikira ruhago.

Icyo gihe Perezida Kagame yamusubije ko icyamuciye kuri Stade kandi yarahazaga, ari ibintu by’umwanda birimo ruswa n’amarozi.

Ati “Ndabyumva hari ibyo bansaba ariko nanjye hari ibyo mbasaba. Icyatumye ngabanya kujyayo nibo byaturutseho kuko hari ibyo wabonaga badahindura imico. Ni ibintu bigenda bikajyamo ruswa n’amarozi. Ibintu nk’ibyo njye nta bwo nabijyamo.”

Icyo gihe yakomeje avuga ko ari ibintu bidakwiye kwihanganirwa.

Ati “Nabwiye Minisitiri wa Siporo ko ibyo bintu bidakwiye kwihanganirwa kuko uko ibintu bikorwa birazwi. Aho ibintu bigenda neza, gufasha hari uburyo bwa leta bubijyamo. Kuko njye nkunda siporo nicyo cyatumaga njyayo ariko ntabwo nakwishimira ibintu nk’ibyo bidashira.”

Muri ruhago y’u Rwanda, uko imyaka yicuma ni ko hakomeza kuvugwa ruswa, amarozi n’ibindi by’umwanda ndetse bamwe banahamya ko mu gihe cyose uyu mwanda waba udakuwemo, Iterambere rya yo ridateze kuzagerwaho.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yongeye kunenga aba-sportifs biringira abapfumu

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *