Perezida wa Centrafrique yambitse imidari y’ishimwe ingabo z’u Rwanda

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Perezida wa Centrafrique yambitse imidari y’ishimwe ingabo z’u Rwanda

Perezida wa Centrafrique ,Faustin Archange Touadera,yambitse imidari y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda ziri muri Batayo ya 13 (RWABATT13) mu butumwa bwa Loni bwo bungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA).

Ingabo z’U Rwanda zishimirwa umurava, ubunyamwuga n’umusanzu wazo mu kurinda abasivili.

Ni umuhango wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nyakanga 2025, ubera mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye mu Mujyi wa Bangui, witabirwa na Olivier Kayumba, Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo Gihugu ndetse n’abayobozi mu nzego za Leta.

Ni imidali yatanzwe na Perezida Touadera hagamijwe gushimira ukwitanga, ubutwari n’ubunyamwuga byaranze aba basirikare mu gihe cy’ubutumwa bwabo bwo kubungabunga amahoro no kurinda abasivili muri icyo gihugu.

Abasirikare bari muri Batayo ya Batayo ya 13 basobanurwa ko bagira uruhare rukomeye mu kurinda ahantu h’ingenzi, guherekeza imfashanyo z’abagiraneza, kurinda abasivili no gutanga umusanzu mu bikorwa byo kugarura ituze mu bice byibasiwe n’intambara.

Mu ijambo rye, Perezida Touadéra yashimye uburyo abasirikare b’u Rwanda bitanze nta kiguzi, ubumenyi n’ubushobozi mu bya gisirikare berekanye n’ubutwari mu bihe bikomeye by’umutekano.

U Rwanda na Centrafrique bisanzwe bifitanye umubano uhamye mu mikoranire ishingiye mu bya gisirikare.

Kuva mu 2014, u Rwanda rufite ingabo muri Centrafrique zoherejweyo mu rwego rw’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ingabo z’u Rwanda uretse kuba zifatanya n’izindi ziri mu butumwa bwa Loni mu kugarura amahoro no kuyabungabunga ariko zinafasha abaturage mu bikorwa bibateza imbere birimo umuganda no gutanga ubuvuzi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye amasezerano y’ubufatanye yatumye u Rwanda rwohereza izindi ngabo muri Centrafrique mu 2020, aho barinda Abayobozi bakuru b’Igihugu, Inzego za Leta ndetse ubu bari no gutoza abasirikare b’icyo Gihugu mu kubafasha kwiyubakira igisirikare gihamye.

Ingabo z’u Rwanda zashimiwe zinahabwa imidali

MUGIRANEZA Thierry

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi