Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko bwubatse umuyoboro ugamije guha amazi abarenga ibihumbi 10.
Uyu muyoboro w’amazi mushya wuzuye, uterwa inkunga n’ikigo LODA, gishamikiye kuri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko watangiye guha amazi abaturage barenga ibihumbi 10.
Engr. Mutabaruka Théophile, ushinzwe gukurikirana umushinga wo kubaka uyu muyoboro w’amazi mu Karere ka Ruhango yabwiye UMUSEKE ko amazi ava muri uyu muyoboro yatangiye guhabwa abatuye mu Tugari tubiri, Gisanga na Cyanza two mu Murenge wa Mbuye.
Ati: ”Abatuye muri utu Tugari bari bafite ikibazo cy’ibura ry’amazi, kandi iki ni icyiciro cya mbere.”
Mutabaruka avuga ko amavomero ari mu Midugudu y’abaturage yamaze kubakwa ku buryo uyu mubare w’abantu barenga ibihumbi 10 batangiye kubona amazi.
Nyirashyirambere Claudine wo mu Mudugudu wa Gishari, Akagari ka Gisanga Umurenge wa Mbuye, avuga ko bavomaga amazi y’ibishanga, kandi y’ibirohwa.
Ati: ”Maze imyaka 30 muri uyu Mudugudu wa Gishari ubu nibwo mbonye amazi meza, kandi ari hafi y’ingo z’abaturage.”
Ngiruwonsanga Frodouard avuga ko ku bageze mu zabukuru batagifite abana babitaho byabagoraga kumanuka mu kabande gushaka amazi, akavuga ko n’ijerekani imwe bavomaga bayikoreshaga boga amazi agashira nta kindi bayakoresheje.
Ati: ”Icyari gisigaye ni amazi kuko umuriro w’amashanyarazi tuwusanganywe.”
Aba baturage twasanze ku ivomo rusange bavuga ko bashimira Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwabahaye ibikorwaremezo birimo amazi n’umuriro w’amashanyarazi.
Engr. Mutabaruka ushinzwe gukurikirana umushinga wo kwegereza abaturage amazi, avuga ko uyu muyoboro w’amazi wuzuye ufite uburebure bw’ibirometero birenga 20. Ukaba wuzuye utwaye miliyoni zisaga 600 y’u Rwanda.
Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, igaragaza ko abaturage bafite amazi ari 70%.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.