Ubwandu bwa Virusi iterasida buracyahangayikishije Isi, imibare igaragaza ko SIDA ikica abantu benshi, mu Rwanda naho ubwandu bushya burahari, ariko hari bamwe mu badakozwa gukoresha agakingirizo “ngo nta kurira bombo mu isashi.”
Imikoreshereze y’agakingirizo ni kimwe mu bintu bitavugwaho rumwe, hari abavuga ko katabaha ibyishimo iyo bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
Bamwe mu bakora uburaya mu murenge wa Kamembe, mu mujyi wa Rusizi, bavuga ko hari abagabo babagana badakozwa ibyo kukoresha agakingirizo, ngo nta kurira bombo mu isashi, ibyo bigatuma bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bikaba byabatera ibyago byinshi byakwandura Virusi itera SIDA.
Umwe mu bakora uburaya yagize ati: “Abagabo batugana ntabwo abenshi bashaka gukoresha agakingirizo, bakunda gukorera aho ngo nta kurira bombo mu isashi. Aguhitishamo kuguha makeya (amafaranga) akayikoresha, no kuguha menshi agakorera aho. Kuko uba uzi ko nawe warangiye (wanduye HIV) ukabyemera.”
Mugenzi we ati: “Abagabo akenshi ni bo banga gukoresha agakingirizo. Twe tuba turi ku isoko, hari uguha ibihumbi icumi ()Frw 10,000) akagakoresha, hari n’uguha ibihumbi mirongo itanu (Frw 50,000) ntagakoreshe, n’ubundi ntacyo uba uramira urabyemera.”
Ijanisha ry’ubwandu bwa virusi itera SIDA muri rusange mu Rwanda riri kuri 3%. Mu bantu bafite hagati y’imyaka 15 na 49, ijanisha ry’ubwandu ku bagore riri kuri 3,7%, ni hejuru ugereranyije n’abagabo bafite 2.2%.
Uubyiruko rufite hagati y’imyaka 15-24 narwo rwandura virusi itera SIDA aho imibare igaragaza ko ubwandu buri ku kigero cya 0.4%.
Bamwe mu rubyiruko rw’abasore bo mu mujyi wa Rusizi, mu mirenge ya Kamembe na Gihundwe abaganirije UMUSEKE bemeza ko abenshi mu bagabo baho badakozwa ibyo gukoresha agakingirizo ngo ntibumva uburyohe bw’imibonano mpuzabitsina.
Umwe muri urwo rubyiruko yagize ati: “Hano iwacu abagabo benshi ntibakozwa ibyo gukoresha agakingirizo, ngo ntibarira bombo mu isashi.”
Imibare itangwa n’ahatangirwa udukingirizo mu mujyi wa Rusizi igaragaza ko abitabira kudufata mu kwzi bari hagati y’abantu 9000-10,000 muri bo umubare munini ni urubyiruko.
Sindayiheba Phanuel, Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, yasabye urubyiruko kureka kwishora mu ngeso mbi z’ubusambayi, yanabibukije ko igishoro bafite kiruta ibindi ari ubuzima.
Ati: “Nta mpamvu yo kwishora mu ngeso izo ari zo zose n’ibikorwa byakwangiza ubuzima bwabo. Ubutumwa mpa urubyiruko ni uko kwirinda ari cyo kintu cya mbere gikomeye kuruta kwivuza.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu mwaka wa 2024 ryatangaje ko abarenga miliyoni 39,9 ku Isi ari bo banduye Virusi itera SIDA. Muri bo miliyoni 1,4 ni abana bari munsi y’imyaka 15 naho miliyoni 1,2 bari hejuru y’iyo myaka. Abantu bishwe na SIDA mu mwaka wa 2024 bagera ku bihumbi 630.
Imibare ya 2023 igaragaza ko abantu 3, 500 bandura virusi itera SIDA buri munsi ku rwego rw’Isi, naho mu Rwanda abandura virusi itera SIDA ni 9 ku munsi.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ RUSIZI.
Ariko Ababanyarusizi Nimyumvire Idahwitse Bakifitiye Mumutwe Wabo Buriya Kwirinda Birutakwivuza .
Ngo Ntakurira Bombo Mwishashi Nibatandukanye Bombo Nubuzima Bwabo . Kobombo Bayigura . Isoko Ricuruza Ubuzima Baribonyehe ? Abobaturage Iyomitekerezeze Bayitsibe Mubwonkobwabo.
har ubwo bazicuza sha