Umuhanzi Senderi International Hit agiye gukora urugendo rw’ibitaramo mu turere 13 tw’u Rwanda, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu ruganda rw’umuziki nyarwanda.
Ibi bitaramo bizatangira ku wa 5 Nyakanga 2025 i Kirehe, aho akomoka mu Murenge wa Nyarubuye, bisozwe ku wa 1 Kanama 2025 mu Mujyi wa Kigali.
Senderi yavuze ko iyi myaka 20 ayifata nk’urugendo rurerure rwuzuyemo imbaraga, ibigeragezo, ndetse n’urukundo yahawe n’abakunzi b’umuziki.
Yagize ati: “ Ndashimira cyane Imana yamfashije kubigeraho. Uyu ni umwanya wo gushimira abafana no gusubiza urukundo bangaragarije.”
Yongeyeho ko gutangirira ku ivuko bifite igisobanuro gikomeye kuri we, kuko ari ho inzozi ze zatangiriye.
Ati: “Nifuza gutangirira aho navukiye kugira ngo nibutse aho navuye, ndetse nkomeze kwereka urubyiruko ko aho umuntu ava atari ho amenera.”
Ibi bitaramo bizabera mu bice bitandukanye by’igihugu, aho azaririmba indirimbo ze zakunzwe cyane kuva mu 2005 kugeza ubu.
Mu myaka 20 amaze mu muziki, Senderi yamaze gushyira hanze album eshatu: ‘Twaribohoye’, iriho indirimbo 10; ‘Icyomoro’, iriho indirimbo 15; ndetse na ‘Intimba y’Intore’, iriho indirimbo 18 zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Afite kandi ibigwi bikomeye, birimo kuba yararirimbye mu gikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cyabereye muri Mexico. Yataramiye kandi mu Ntara zose z’u Rwanda no mu Mujyi wa Kigali, mu bikorwa byakurikiraga uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame.
Yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar inshuro eshatu zikurikiranya, anegukana ibihembo bitatu bya Salax Awards nk’umuhanzi mwiza mu njyana ya Afrobeat.
Senderi yahawe kandi Karisimbi Awards eshatu nk’umuhanzi ukunzwe n’abaturage, ndetse anahabwa igihembo cy’Umujyi wa Kigali cy’isuku n’umutekano.
Yaririmbye mu matora ya Perezida wa Repubulika mu 2010, 2017 na 2024, ndetse yitabira umuhango wo Kwita Izina inshuro eshatu.
Senderi ni we muhanzi wa mbere waririmbye mu muhango wo gutaha Stade Amahoro ivuguruye, imbere y’abakuru b’ibihugu barenga 20.
Afite indirimbo nyinshi yahimbiye amakipe atandukanye y’umupira w’amaguru, kandi afite agahigo ko kuba ari we muhanzi wenyine waririmbiye mu mirenge yose y’u Rwanda.
International Hit ashimangira ko yabaye umuhanzi w’ubutumwa aho agira ati: “Ntabwo naririmbaga urukundo gusa cyangwa kwinezeza, ahubwo naririmbye kugira ngo nubake igihugu, dutere imbere twese. Ndabikomeje.”
Gahunda y’ibitaramo izaba iteye itya: Kirehe — 05/07/2025, Burera 11/07/2025, Muhanga 12/07/2025, Huye 18/07/2025, Bugesera 19/07/2025, Kayonza 23/07/2025, Ngoma 25/07/2025, Musanze 26/07/2025, Rubavu 27/07/2025, Rusizi 29/07/2025, Kigali 01/08/2025.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW