Senderi yakoreye igitaramo cy’amateka ku ivuko – AMAFOTO

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Senderi yatanze ibyishimo i Kirehe ababwira ko ntaho Imana itakura umuntu

Umuhanzi Nzaramba Eric wamamaye nka Senderi International Hit, yakoreye igitaramo cy’amateka i Nasho mu Karere ka Kirehe, aho yatangiriye ibitaramo bizenguruka igihugu yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa 5 Nyakanga 2025, aho Senderi yataramiye ibihumbi by’abakunzi be batakanzwe n’izuba ryinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira, yari mu bitabiriye iki gitaramo cyabimburiwe n’umuganda wihariye w’urubyiruko wibanze ku gusibura imihanda y’imigenderano.

Uyu muhanzi ntiyigeze atenguha abakunzi be, kuko mu masaha yamaze ku rubyiniro yabasusurukije mu ndirimbo nyinshi zakunzwe.

Yaba izo yakoze mu myaka yo hambere kugeza ku zigezweho uyu munsi, zose yaziririmbanye n’abakunzi be ivumbi riratumuka.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, Senderi yasanganiwe n’abayobozi b’Akarere ka Kirehe hamwe n’abandi bayobozi ndetse n’abo mu nzego z’umutekano baramushimira.

Senderi yabwiye UMUSEKE ko yateguye urugendo rw’ibitaramo bizenguruka igihugu mu rwego gushimira Imana n’abakunzi be bamubaye hafi mu rugendo rw’imyaka 20 amaze atangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga.

Uyu muhanzi, wavukiye mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, yavuze ko ibi bitaramo yateguye bigamije kwishimira ibyiza byagezweho no gushimira Inkotanyi zabohoye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ati: “Abo mu bindi bice nzataramiramo bitege ibyiza. Ubutumwa ni ukurinda ibyagezweho no kubyongera.”

Ibitaramo bya Senderi bizakomereza i Burera ku wa 11 Nyakanga, ajye i Muhanga ku wa 12 Nyakanga, yerekeze i Huye tariki ya 18 Nyakanga.

Nava i Huye azakomereza i Bugesera ku wa 19 Nyakanga na Kayonza ku wa 23 Nyakanga 2025, aririmbire i Ngoma ku wa 25 Nyakanga.

Ku wa 26 Nyakanga azasururutsa ab’i Musanze, i Rubavu ku wa 27 Nyakanga, Rusizi ku wa 29 Nyakanga, ndetse no mu Mujyi wa Kigali ku wa 01 Kanama 2025.

Senderi yabanje gukorana umuganda n’urubyiruko
Abayobozi batandukanye baje gushyigikira Senderi wataramiye ku ivuko
Meya Rangira yageneye ubutumwa urubyiruko n’abanya-Kirehe muri rusange, abasaba gusigasira ibyagezweho
Senderi yatanze ibyishimo i Kirehe ababwira ko ntaho Imana itakura umuntu

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *