Ubuyobozi bwa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda [NPC], bwatangaje ko amakipe y’Igihugu y’u Rwanda akina Volleyball y’Abafite Ubumuga [Sitting Volleyball], yerekeje mu mikino Nyafurika muri Kenya afite intego yo kugumana umwanya wa mbere n’uwa Kabiri ku Mugabane wa Afurika.
Ku wa mbere tariki ya 30 Kamena 2025, ni bwo amakipe abiri y’Igihugu [Abagabo n’Abagore], ya Sitting Volleyball, yerekeje muri Kenya aho agiye gukina irushanwa Nyafurika ryiswe “Africa Zone Sitting Volleyball Championship.” Ni irushanwa ryitabiriwe n’Ibihugu birindwi birimo Kenya yaryakiriye, Maroc, Afurika y’Epfo, Misiri, Algérie, Nigeria n’u Rwanda.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagabo, iri mu itsinda rya mbere aho iri kumwe na Algérie na Kenya iri mu rugo. Mu bagore, u Rwanda ruri kumwe na Kenya na Nigeria.
Ubwo UMUSEKE wasuraga aya makipe yombi mu myitozo ibanziriza iya nyuma mbere yo kwerekeza mu Mujyi wa Nairobi aho irushanwa rizabera, Umunyambanga Mukuru wa NPC, Mutangana Dieudonné, yavuze ko intego ya mbere ibajyanye muri Kenya ari ukugumana wa mbere muri Afurika mu bagore no kugumana uwa Kabiri mu bagabo kandi biteguye kuzabigeraho.
Ati “Nk’uko bisanzwe, nta bwo dushaka gusubira inyuma. Ikipe y’abagore isanzwe ari iya mbere muri Afurika, nta bwo dushaka gutakaza icyo cyubahiro. Ikipe y’abagabo ni iya Kabiri muri Afurika. Umwanya duharanira, ni uwa mbere muri Afurika. Ni izo nshingano dufite twese na mbere y’uko hagira ubundi butumwa bw’undi muntu uwo ari we wese. Kandi amakipe aramutse abaye aya mbere yombi yahita akatisha itike y’Igikombe cy’Isi kizabera mu Bushinwa.”
Uretse uyu muyobozi, n’umutoza mukuru w’ikipe z’Igihugu zombi za Sitting Volleyball, Dr. Mossad Rashad, nawe ashimangira ko ikibajyanye ari ugushaka umwanya wa mbere kandi abona abakinnyi be bafite ubwo bushobozi.
Ati “Turi mu itsinda rya Kenya na Nigeri mu cyiciro cy’abagore. Icyo twiteze ku ikipe y’abagore nta kindi uretse kwegukana igikombe kuko dufite amakipe abiri, Kenya na Nigeria. Gusa Kenya yarazamutse ariko ikipe yacu ifite uburambe buhagije.”
“Ku bagabo, dufite Kenya, Algérie mu itsinda ryacu. Ikituraje inshinga ni ukubanza kugera muri ½. Tugomba kugenda intambwe ku ntambwe, kandi twizeye ko tuzagera ku mukino wa nyuma kandi twiteze ko nituhagera tuzahura na Misiri kuri iyi nshuro.”
Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’abagore, Mukobwankawe Liliane, yavuze ko bagize imyiteguro myiza kandi biteguye kuzimana u Rwanda bakazitwara neza muri iri rushanwa.
Ati “Icyizere kirahari ariko nanone ni irushanwa tugiyemo kandi navuga rikomeye, irushanwa ritanga itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera mu Bushinwa mu mwaka. Buri kipe iba ifite inyota yo kubona iyo tike. Nabaha icyizere ariko nanone nta bwo ari ukujya kuyitoragura, ni uguhatana.”
Ubwo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu Jean François Regis, yashyikirizaga idarapo amakipe y’Igihugu yombi guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa Nyafurika, yabibukije ko bakwiye kuzimana u Rwanda bakazatahukana umwanya wa mbere.
Iri rushanwa biteganyijwe ko ritangira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 rikazageza ku wa 10 Nyakanga uyu mwaka.




UMUSEKE.RW