Nyuma yo gutsinda Kenya amaseti 3-0 muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball ikinwa n’Abafite Ubumuga [Sitting Volleyball], ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yakatishije itike yo kuzakina Shampiyona y’Isi izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukwakira uyu mwaka.
Mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, ni ho hamaze iminsi habera Shampiyona Nyafurika mu Bagabo n’Abagore aho u Rwanda rwari ruri kumwe na Nigeria na Kenya mu itsinda rimwe mu cyiciro cy’Abagore. Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, byarangiye ititabiriye bituma Kenya n’u Rwanda ari byo bihita bibona itike yo kuzakina iyi Shampiyona y’Isi nyuma y’uko hahatanirwaga imyanya ibiri.
Mu mukino wabaye ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga muri Kasarani Indoor Stadium, Ikipe y’u Rwanda yatsinze iya Kenya amaseti 3-0 (16-25, 15-25 na 20-25) bihita binayihesha iyo tike yo kuzahagararira u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
N’ubwo u Rwanda mu bagore rwatsinze umukino wa mbere, biteganyijwe ko rwo na Kenya bizakina imikino itanu muri iri rushanwa rizasozwa ku wa Kane, tariki ya 10 Nyakanga 2025.
Mu bagabo ho, irushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bitandatu birimo n’u Rwanda rukina umukino wa rwo wa mbere kuri uyu wa Gatandatu aho rwisobanura na Algérie guhera saa Kumi z’umugoroba.
U Rwanda ruri mu Itsinda A hamwe na Kenya na Algérie mu gihe Itsinda B ririmo Misiri, Maroc na Afurika y’Epfo.
Mu 2024, u Rwanda rwari rwegukanye iki gikombe mu bagore nyuma yo gutsindira Kenya ku mukino wa nyuma mu gihe mu bagabo rwari rwatahanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Algérie.





UMUSEKE.RW