Tonzi yanditse igitabo kivuga uko yigobotoye umwijima

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi

Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Gospel mu Rwanda, Tonzi, yateguje kumurika igitabo yise “An Open Jail”, kigaruka ku buzima bwe bushaririye, intambara yo mu mutima n’inkuru ye yihariye yuzuyemo isomo n’ihumure.

Tonzi yasangije abanyamakuru inkuru y’imvo n’imvano y’igitabo cye yise “Igihome Gifunguye” (An Open Jail), ku wa 30 Nyakanga 2025

Uwitonze Clementine, wamamaye nka Tonzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko iki gitabo cye gishingiye ku byo yanyuzemo, birimo ibigeragezo bikomeye byamugwiririye, ariko akaza kubivamo abifashijwemo n’Imana.

Ati: “Ibyambayeho byari kuba impamvu yo kureka umuziki, ariko Imana yarankomeje.”

Yasobanuye ko muri iki gitabo harimo uko yabaye mu bwigunge bukabije, gucika intege no gutinya abantu kuko yabonaga nta cyizere cyokubaho yari asigaranye.

Yongeyeho ko umusomyi wese azakuramo isomo rikomeye, cyane cyane abari guca mu bihe bikomeye cyangwa abacitse intege.

Yatangaje ko igitabo cye kizashyirwa ku isoko ku mugaragaro ku wa 14 Kanama 2025, ariko guhera ubu, abagishaka bashobora kukibona hakiri kare (pre-sale) ku giciro cya 25,000 Frw.

Mu rwego rwo kugeza ubutumwa ku bantu bose, harimo n’abadakunda gusoma, hateguwe verisiyo y’amajwi (audio book) izafasha abifuza kuyumva aho kuyisoma kuyikurikira mu buryo buboroheye.

Tonzi, umaze imyaka irenga 20 mu muziki, yatangiye umwuga we mu 2003. Afite alubumu icyenda zasohotse, kandi ubu ari gutegura iya 10, izasohoka ku wa 19 Nzeri 2025.

Tonzi avuga ko iki gitabo yacyanditse ari mu bihe bimukomereye ariko akabivamo kubera Imana
Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi