Amasezerano u Rwanda na Congo byasinye mu mboni za Perezida Tshisekedi – VIDEO

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Perezida Felix Tshisekedi wa DR.Congo

Ku munsi w’Ubwigenge bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Perezida Antoine Felix Tshisekedi, yavuze ko amasezerano yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na Congo ari ay’amateka kandi ko azubahirizwa.

Ijambo rya Perezida Felix Tshisekedi ririmo guca bugufi, ntiyigeze na rimwe yongera kwita u Rwanda “Pays agresseur” (igihugu gitera Congo) nk’uko bimenyerewe mu mbwirwaruhame z’abayobozi ba Congo muri iki gihe.

Perezida Felix Tshisekedi yagize ati “Iyi tariki ni intambwe y’amateka: ni iyo kwibukiraho intwari zacu, kongera kugarura imitekerere y’Umunye-Congo, no guhamya kwiyemeza kugira igihugu gikomeye, kiri hamwe kandi gikize.”

Yavuze ku masezerano aherutse gusinywa na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, u Rwanda ruhagarariwe na Amb. Jean Patrick Nduhungirehe Olivier, na Congo Kinshasa ihagarariwe na Madamu Kayikwamba Vagner, aho ibihugu byiyemeje guharanira amahoro, no gufatanya mu iterambere.

Perezida Tshisekedi ati “Uyu munsi, ibirori byacu byambaye umwambaro udasanzwe. Hashize iminsi mike i Washington, bigizwemo uruhare na Leta zunze ubumwe za America, Congo n’u Rwanda byasinye amasezerano y’amahoro y’amateka.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo tugamiriye kurangira kwintambara byonyine: turashaka amahoro nyayo azaba umusingi wagahunda ndende yo kongera kubaka igihugu kitagira uwo giheza, gifatanya kandi gikize.”

Perezida Tshisekedi avuga ko amasezerano yasinywe atangije igihe gishya cy’ituze, gukorana n’iterambere ry’igihugu, akarere k’ibiyaga bigari na Africa yose muri rusange.

Muri iri jambo Perezida Felix Tshisekedi ashimira Perezida wa America, Donald Trump, umuyobozi wa Qatar, Sheikh Tamim ben Hamad Al Thani na Perezida wa Angola, Joâo Lourenço uruhare rwabo muri aya masezerano.

Perezida Tshisekedi yasabye abatuye Congo kuba umwe, kwirinda amagambo y’urwango, ndetse avuga ko amasezerano yasinywe azafasha igihugu kubaka abaturage bacyo, ubukungu no guha agaciro Umunye-Congo.

Muri uku kwezi kwa Nyakanga, biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo Kinshasa n’abandi bayobozi bahurira I Washington bakemeza bidasubirwaho aya masezerano nk’uko byatangajwe na Perezida Donald Trump.

Mu ijambo Umuhuzabikrwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa na we yagejeje ku baturage ba Congo, avuga ko amasezerano y’i Washington ari intambwe nto yatewe ariko ifite akamaro.

Yavuze ko hakenewe ibiganiro bidaheza byaganira ku bibazo byugarije Congo harimo ibyo yise igitugu cya Perezida Antoine Felix Tshisekedi.

Perezida Trump yaburiye abatazubahiriza aya masezerano ko America izabafatira ibihano.

Mu magambo make, amasezerano y’i Washington azasinywa n’abakuru b’ibuhugu barimo Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi, arimo ingingo zikomeye zigera kuri eshanu.

Gusaba ibihugu guhagarika gushyigikira imitwe irwanya ibindi, no kubaha ubusugire bwa buri gihugu. Gusenya umutwe wa FDLR bigizwemo uruhare n’u Rwanda na Congo, bigakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho ku bw’umutekano w’u Rwanda.

Kuvana ingabo mu birindiro, no gusenya imitwe yitwaje intwaro yose ikorera muri Congo no gusubiza abayigize mu buzima busanzwe. Ubufatanye mu by’ubukungu hagati ya Congo n’u Rwanda, ibigo byo muri leta zunze ubumwe za America bikazashora imari ifatika muri ibyo bihugu kugira ngo biteze imbere imibereho y’abaturage.

IJAMBO RYA TSHIEKEDI

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *