Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umujyanama wa Se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mu bikorwa bya gisirikare byihariye, yavuze ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu bihuje amateka n’amaraso, byifuza amahoro arambye, ubucuti n’ubufatanye bwimbitse.
Ubu butumwa yabutangaje ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, mu rwego rwo kwifuriza Abanyarwanda umunsi mwiza wo Kwibohora ku nshuro ya 31.
Buri mwaka, ku itariki ya 4 Nyakanga, Abanyarwanda bizihiza Umunsi wo Kwibohora, wizihizwa nk’ishusho y’itsinzi y’urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu Kwakira 1990, rukarangira muri Nyakanga 1994, ari na rwo rwatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarikwa.
Gen Muhoozi yanditse kuri X, ati “Nshuti zanjye mu Rwanda, mbifurije #Kwibohora31 nziza. Turibuka intwari zahagaritse jenoside, zigarura icyizere n’iterambere.”
Akomeza agira ati “Perezida Paul Kagame n’ingabo ze bakoze igikorwa cy’ubutwari isi yose izahora yibuka.”
Uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo yavuze ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu by’amateka n’amaraso.
Ati “Twifuza amahoro arambye, ubucuti n’ubufatanye bwimbitse hagati y’abaturage bacu.”
Gen Muhoozi ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari warazemo agatotsi.
Aho kuva mu 2022 yatangiye gukorera ingendo I Kigali zigamije kuzamura umubano no gukuraho kwishishanya hagati ya Kampala na Kigali, kuva icyo gihe ategura ibirori yise ‘Rukundo Egumeho’, bihuza Abanya-Uganda n’Abanyarwanda.
THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW
Afande yakoze cyane, turamushimiye. Harakabaho u Rwanda na Uganda.