U Rwanda rwanenze LONI yongeye kurushinja kwiba amabuye ya Congo

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
U Rwanda rwanenze raporo y’Impuguke za Loni

Guverinoma y’u Rwanda yanenze raporo nshya yashyizwe ahagaragara n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (Loni), zongeye gushinja u Rwanda gusahura amabuye y’agaciro ya Congo no gukomeza gufasha umutwe wa M23.

Mu kinyamakuru Reuters, bagaruka kuri iyo raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, bavuga ko “u Rwanda rutegeka kandi rukanagenzura abarwanyi ba M23 kugira ngo bakomeze kwigarurira ibice birimo amabuye y’agaciro.”

Muri iyo raporo, bavuga kandi ko “u Rwanda rushyigikira abarwanyi ba M23 ndetse rukabaha ibikoresho bya gisirikare, birimo n’ikoranabuhanga rihanitse ryo kuzimya ibisasu byo mu kirere.”

Izo mpuguke za LONI zasobanuye ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ushyigikirwa na Guverinoma ya RDC, kandi ko abawugize ari abarwanyi bizewe mu ngabo z’igihugu. Ariko ntibagarutse ku mpungenge uyu mutwe uteza ku mutekano w’u Rwanda

U Rwanda rwanenze iyo raporo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Madamu Yolande Makolo, yanenze ibikubiye muri iyo raporo avuga ko ishimangira ko ubutegetsi bwa RDC bufasha umutwe wa FDLR, inyeshyamba zasize zikoze Jenoside, kandi ko igisirikare cya Congo gishyira imbere abarwanyi ba FDLR [bakorana].

Ati: ” Ariko ikirengagiza [LONI] ku bushake impungenge z’u Rwanda zimaze igihe kinini zirebana n’ibibazo iterwa na FDLR n’imitwe iyishamikiyeho, ari na byo bisaba ko ku mipaka yacu hashyirwaho ingamba z’ubwirinzi.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Madamu Yolande Makolo, yanenze ibikubiye muri iyo raporo avuga ko ishimangira ko ubutegetsi bwa RDC bufasha umutwe wa FDLR, inyeshyamba zasize zikoze Jenoside, kandi ko igisirikare cya Congo gishyira imbere abafatanyabikorwa b’uwo mutwe.

Makolo avuga ko nyuma y’uko kuwa Gatanu w’icyumweru gishize u Rwanda na DRC basinyanye amasezerano y’amahoro, u Rwanda rwiyemeje kuyashyira mu bikorwa, harimo no gusenya umutwe wa FDLR

Gusenya FDLR ngo bizatuma u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi, gucyura mu mahoro impunzi z’abanyekongo mu gihugu cyazo, ndetse no gukomeza kubaka akarere.

Ibyo kwiba amabuye ya Congo

Muri raporo nshya z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (Loni), u Rwanda rwongeye gushinjwa gusahura amabuye y’agaciro ava mu gihugu cya Congo.

Kuri iyi ngingo, umuvugizi wa Leta y’u Rwanda yavuze ko u Rwanda rufite ububiko buhagije bw’amabuye y’agaciro ya 3T (tin, tantalum, na tungsten), acukurwa mu buryo bwa kinyamwuga butanga umusaruro, bitandukanye n’uburyo acukurwamo muri RDC.

Yagize ati: “U Rwanda rufite ububiko buhagije bw’amabuye y’agaciro ya 3T, kandi bihabanye n’uko mu Burasirazuba bwa RDC ubucukuzi bw’amabuye bukorwa mu buryo butari kinyamwuga, bukaba bubyazwa umusaruro n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abayobozi bamunzwe na ruswa.”

Yakomeje agira ati :”U Rwanda rufite urwego rw’ubucukuzi rukurikiranwa neza kandi rwubatswe kinyamwuga, ahashowe imari mu gutunganya amabuye y’agaciro no mu bindi bikorwa remezo bituma acukurwa akanatunganywa mu buryo bw’ubucuruzi afite n’ibirango by’ubuziranenge.”

Makolo yanakomoje ku masezerano y’amahoro aheruka gusinyirwa i Washington, avuga ko azafasha kwagura amahirwe y’ubufatanye na Amerika, aho ishoramari ry’abikorera bo muri icyo gihugu rizafasha kunoza no guteza imbere inzego z’ubucukuzi mu buryo bwa kinyamwuga.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *