Uburusiya bwagabye ibitero ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, bukoresheje indege nto zitagira abapilote (drones) 539, umubare utarigeze ubaho mbere ndetse n’ibisasu bya misile 11.
Ibitero byamaze amasaha 13, kuva mu ijoro ryo ku wa Kane kugeza ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga, nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere.
Ibyo bitero byabaye hashize amasaha make Perezida Donald Trump atangaje ko nta ntambwe n’imwe yatewe mu rugendo rwo kugera ku masezerano yo guhagarika intambara, ubwo yavuganaga kuri telefone na Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin.
Ubuyoboz bw’Ingabo za Ukraine bwatangaje ko hakomeretse abantu 23, bushobora guhanura drones 476 muri 539 zari zoherejwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yavuze ko ryari ijoro ry’agahinda n’ububabare bukomeye i Kyiv.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ati “ Ni kimwe mu bitero byo mu kirere binini cyane igihugu cyacu cyigeze guhura nabyo.”
Ku wa Kane, Perezida Trump yagiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida Putin cyamaze hafi isaha, gusa cyakubise igihwereye nk’uko Perezida Trump yabivuze.
Ati “Twavuganye [Perezida Putin], cyari ikiganiro kirekire. Twaganiriye byinshi, harimo na Iran, ndetse tunaganira ku ntambara yo muri Ukraine. Sinambyishimiye na gato.”
U Burusiya na Ukraine byombi bwimuriye intambara mu kirere kurushaho, bushingira cyane ku bitero bya drones.
Ukraine ivuga ko muri Kamena gusa, u Burusiya bwateye muri Ukraine ibisasu birenga 330, drones z’intambara nazo zirenga ibihumbi 5.
Kuva muri Gashyantare 2022, u Burusiya na Ukraine bari mu ntambara nyuma y’uko u Burusiya buteye icyo gihugu mu kiswe gukumira umugambi wa Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo bo mu bihugu by’umuryango wa OTAN wo kwigarurira u Burusiya.
Ubu ibihugu byombi biri mu biganiro bitandukanye bigamije guhagarika imirwano.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW