“Umugabo we yaramutaye mutera inda” – Igisubizo cy’umuyobozi uvugwaho gutwara abagore b’abandi

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Akarere ka Muhanga mu ibara ritukura

Muhanga: Abaturage babwiye UMUSEKE ko hashize igihe bagaragaza ko Umukuru w’Umudugudu wa Bandora, abasambanyiriza abagore, bakavuga ko hari n’umugabo yamenesheje atera inda umugore we.

Uvugwa ni umukuru w’Umudugudu wa Bandora, mu Kagari ka Nyagasozi, Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga avugwaho gusambanya abagore b’abandi bagabo.

Bavuga ko bagerageje kumuregera inzego z’ibanze ariko akingirwa ikibaba na Gitifu w’Akagari ka Nyagasozi, arabyirengagiza kubera ko bari bafitanye isano rya bugufi nk’uko babivuga.

Umwe yabwiye UMUSEKE ati ”Aho uwo mugore abyariye twagiriye umugabo we inama yo gutanga ikirego mu Rukiko, ubu Mudugudu yaratsinzwe ahabwa ibihano.”

Gusa bavuga ko umugabo yarangije kumeneshwa akaba atuye mu Mujyi wa Kigali, kandi ko umugore we kugeza ubu ari kumwe na Mudugudu nk’umugabo n’umugore bashakanye mu buryo bwemewe.

Bakavuga ko hari n’abandi bagore akekwaho gusambanya, bakifuza ko akurwaho icyizere kubera ko nta bunyangamugayo afite ndetse n’indangagaciro z’umuyobozi.

Umukuru w’Umudugudu wa Bandora, yemera ko yabyaranye n’uwo mugore abaturage bamushinja amaze kubona ko  umugabo, Sebukwe ndetse na Nyirabukwe batakimwitaho.

Ati ”Umugabo yamaze kurongora aramuta yigira i Kigali nyuma nibwo twaje kubyarana umwana.”

Avuga ko yageze mu Rukiko kwisobanura yemera icyaha, kandi yemera gutanga indezo yo kurera uwo mwana babyaranye ariko atamugize inshoreke ye.

Gusa akavuga ko hari bamwe mu baturage bamufitiye ishyari kubera ko yifite, kandi akaba amaze guteza imbere umudugudu ayobora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, Niyonzima Gustave avuga ko ibyaha abo baturage bashinja Mudugudu atari ukuri usibye kuba yarabyaranye umwana n’uwo mugore umwe bamurega.

Ati ”Oya nta mugore yatwaye uwo bamurega ni uwo babyaranye kandi ntabwo babana.”

UMUSEKE wabonye umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ugaragaza ko Mudugudu, Nezerwa Marius n’uwo mugore bahamwe n’icyaha cy’ubusambanyi bakatirwa igifungo cy’amezi atandatu bakayasubikirwa mu gihe cy’umwaka umwe, kubera ko baburanye bemera icyaha ku buryo budashidikanywaho, byababera impamvu nyoroshyacyaha.

Abaturage bavuga ko Mudugudu hari ibihdi byaha byo kwakira indonke bamushinja, bagaragaza ayo makosa bagakomwa mu nkokora na bamwe mu bavuga rikumvikana bafitanye amasano.

Ibijyanye na ruswa Mudugudu abihakana yivuye inyuma, ko nta ruhare abifitemo usibye itsinda ry’abaturage bishyize hamwe kugira ngo bamuhirike.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Yisangize abandi